Uyu mudamu kuri ubu yahinduye ururimi aboneza urubyaro yifungisha burundu nyuma yo kubona uburyo kurera bitoroshye, abana be benshi ngo bakunze kugaragara mu mirire mibi ndetse ngo ntanagire umurimo n’umwe abasha gukora.
Itangazamakuru ryasanze uyu mugore ku bitaro bya Gisenyi amaze iminsi mike yibarutse umwana wa cumi avuga ko atazongera kubyara.
Nyirahabineza avuga yashatse afite imyaka 25 kuri ubu akaba afite imyaka 42 . Yavuze ko igihe kinini yakimaraga ari kurera impinja kandi anatwite kuko yari yaranze kuboneza urubyaro.
Ati “ Impamvu ntaboneje urubyaro ni imyizerere yanjye kuko numvaga ko ntagomba kuboneza urubyaro. Imvune zo zirahari kuko nagiye mbabyara mu gihe cyihuse, nkabyara nka nyuma y’umwaka n’amezi arindwi nkaba mfite uruhinja, gutyo gutyo.”
Yavuze ko imvune zibamo harimo kurera abana bato benshi kandi ukagira n’akandi kazi kenshi kuburyo bivunanye kubitaho neza ntibagaragare mu mirire mibi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC kivuga ko kutaboneza urubyaro biri mu bitera igwingira mu bana, kigasaba ababyeyi kuboneza urubyaro mu rwego rwo kugabanya igwingira nka gahunda yatuma abana b’Abanyarwanda bakura neza.
Dusingize Clemence ushinzwe gahunda z’ubukangurambaga muri RBC bwibanda cyane mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, yavuze ko kuri ubu batangiye kwigisha abaturage cyane cyane abagifite imyumvire ishingiye ku madini kuyireka, bakumva ko kuboneza urubyaro byabafasha kwita ku bana babo neza.
Yavuze ko muri uko kwigisha ariho bamwe bagenda bafatira ibyemezo, avuga ko iyo umuryango utaboneje urubyaro haba hari ibyago byinshi byo kugira abana bari mu mirire mibi.
Ati “Kuboneza urubyaro bifasha kubyara abana umuntu ashoboye kurera, ashoboye kwitaho, ashoboye kubonera ibibatunga ntibazagwingire cyangwa ngo bagire imibereho mibi. Iyo ubyaye benshi ubura umwanya wo kubaha urukundo, kubitaho no kubura uko wabajyana ku ishuri, abantu ntiagerageze baboneze urubyaro kuko bifasha mu guca imirire mibi.”
Kuri ubu u Rwanda rwihaye intego kugeza 2024 rumaze guhashya igwingira nibura munsi ya 19% bavuye kuri 33%.
Bimwe mu byashyizwemo imbaraga harimo no kwigisha abaturage uburyo baboneza urubyaro bakabyara abana bake bashobora kurera neza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!