00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Amarerero yitezweho umuti wo kurandura burundu igwingira mu bana

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 08:03
Yasuwe :

Nubwo kugeza ubu mu Karere ka Rubavu habarurwa abana ibihumbi umunani by’abana bagwingiye, ubuyobozi bw’aka karere bwiyemeje ko bose bazavanwa muri iki cyiciro na cyane ko ababaruwe bakiri munsi y’imyaka ibiri.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique ashingira ku kuba umwana ukiri munsi y’imyaka ibiri biba bishoboka ko yakira igwingira bityo ko bagiye kubikurikirana mu kugerageza guhamya intego ya Leta y’uko mu 2024 igihugu kizaba byibuze gifite abatarenze 19% bagwingiye.

Kugeza ubu aka Karere kageze kuri 40.6% y’abana bagwingiye muri rusange, imibare yavuye kuri 46% babifashijwemo n’inkunga Banki y’Isi itera u Rwanda binyuze mu mushinga wayo wo kurwanya imirire mibi n’igwingira SPRP.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Ukwakira 2022, Ishimwe yavuze ko impamvu bagabanije gake ari uko mu myaka yabanje abaturage batahise babisobanukirwa bigatuma kugabanya imibare y’igwingira bigenda biguru ntege.

Ati “N’ubu turacyabibona aho imbogamizi z’uko hari ababyeyi n’abandi bantu batazi gutandukanya imirire mibi n’igwingira. Gusa ubu icyo twishimira ni uko abantu bamaze kugera ku rwego ruri hejuru ugereranije n’igihe byatangiriye.”

Asobanura ko hafashwe ingamba zikomeye ku buryo n’ubwo bakiri ku mubare wo hejuru, mu mwaka umwe n’igice usigaye uzagera bahagaze neza.

Ni ingamba bari gufatanya n’abaterankunga hamwe n’imiryango itegamiye kuri Leta kugira ngo bose basenyere umugozi umwe mu gukemura ibi bibazo.

Kubaka ingo mbonezamikurire byibuze eshatu kuri buri mudugudu byitezwe ko bizagabanya imibare kuko izo ngo ziba zirimo n’uturima tw’igikoni dutanga imboga mu gutegura indyo y’uzuye.

Urugero rw’ibyagezweho ni umushinga w’amarerero wateguwe n’Akarere ufatanije n’Umuryango ’Action pour le Developement du Peuples’, ADP wafashije mu gukemura ikibazo cy’abasigaga abana babo ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC kuko batabonaga aho babashyira kandi bagomba kujya gushabika.

Ubusanzwe ntibiba byemewe kwambukana umupaka umwana, byatumaga abagore bashaka abana babasigira hakuno ubundi bakajya gushaka amafaranga, ibintu nabyo byatije umurindi igwingira n’imirire mibi kuko batitabwagaho.

Bimaze kubonwa ko ari ikibazo, ADP n’Akarere bashatse uburyo bakubaka amarerero abiri ku buryo aba bagore basigamo abana babo bagataha nimugoroba bavuye gushabika kandi abana babo nabo bitaweho.

Ishimwe ati “Kiriya kibazo cy’abana basigwaga ku mupaka cyari gihangayikishije cyane ku buryo habagamo n’ikibazo cy’inzererezi ariko ariya marerero yo ku mipaka yarafashije na ba bana bareraga bagenzi babo ubu bagiye mu mashuri mu gihe n’abasigwaga babonye aho barererwa mu buryo bwiza.”

Nyiransengimana Mariane utunzwe no kujya gushabika muri Congo, yemeza ko aya marerero yashyizwe ku mipaka uretse no kubarera abana yatumye n’ayo binjizaga yiyongera.

Ati “Niba nacyuraga 200Frw mfite imihangayiko ko ndasanga umwana wanjye ameze nabi nshobora no kumubura, ubu ntahana 500Frw kubera ko mba nta kinyihutisha kuko umwana wanjye aba yitaweho mu irerero."

Ni ingingo atabusanya na mugenzi we Umuhirwa Tonzi ubusanzwe utwara igare ry’abafite ubumuga akaritwaraho imizigo.

Ati "Mbere namusigaga mu gipangu nkamusigira akana k’imyaka icumi nako gakeneye kurerwa, ugasanga ntiyariye ndetse ntiyanyoye ariko hano byose barabimuha nanjye ngakora imirimo yanjye."

Gahunda yo gukwirakwiza amarerero yitaweho cyane mu Karere ka Rubavu kuko uretse aya yo ku mupaka, kugeza ubu hari agera ku 1300 bitandukanye na 176 yabarurwaga mu 2019.

Kugeza ubu abana 57 bari mu muhondo w’imirire mibi mu gihe 13 bari mu mutuku, imibare Ishimwe avuga ko biteguye kugabanura ku rugero rwo hasi binyuze mu gufataniriza hamwe.

Ati "Kwaba ari ukumvikana kw’ikibazo buri wese akagiha uburemere gifite, ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi ubona ko mu by’ukuri 2024 izagera twahamije intego."

Uturima tw’igikoni tugera ku bihumbi 40 twubakiwe ingo ziganjemo izirwaje imirire mibi, ibiti by’imbuto bishobora kunganira imboga bigera ku bihumbi 50, imyumvire y’abaturage yazamutse ngo izi nizo ntwaro batabaranye kandi urugamba bazarutsinda ntakabuza.

Mu gihe umushinga wa SPRP ugeze ku musozo, Umuyobozi muri RBC ushinzwe ubukangurambaga mu kurwanya igwingira n’imirire mibi, Dusingize Clemence avuga ko ibikorwa wabasigiye bagomba kubifata neza dore ko aribyo bazashingiraho barandura imirire mibi.

Ati "Njyewe nk’umuntu ushinzwe ubukangurambaga mfite icyizere kuko iyo uganiriye n’abaturage tubona dukataje kandi ibyo dushaka tuzabigeraho uretse n’umushinga imbaraga zacu n’ubumenyi bungutse bizafasha cyane."

Abana bo mu Karere ka Rubavu bigishwa n'amasomo asanzwe iyo bamaze kugaburirwa indyo yuzuye
Abagabo nabo barahagurutse ku gira ngo bite ku buzima bw'abana babo
Imboga ziri mu bihingwa byitabwaho mu kurandura imirire mibi
Hororwa n'amatungo magufi mu kunganira amafunguro ahabwa abana ya buri munsi
Imirire mibi mu bana mu karere ka Rubavu mu minsi nike ngo iraba ari amateka
Nyiransengimana Mariane utunzwe no kujya gushabika muri Congo, yemeza ko aya marerero yashyizwe ku mipaka uretse no kubarera abana yatumye n'ayo binjizaga yiyongera
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Ishimwe Pacifique yahamije ko n'ubwo bagabanijeho gake ubu biteguye kurandura imirire mibi bijyanye n'imyumvire yahindutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .