Ni amasezerano y’imikoranire yashyizweho umukono kuri uyu wa 11 Ukwakira 2024, RSSB yiyemeza guha Ikigo cy’Abafaransa cya IRCAD Africa miliyoni 150 Frw agamije gufasha iki kigo guhugura abaganga b’inzobere b’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye.
Iki kigo kandi cyatanze miliyari 3.7 Frw mu masezerano y’imikoranire hagati ya RSSB, Minisiteri y’Ubuzima na King Faisal Foundation iri mu bigo bizafasha mu guhugura abaganga.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro yatangaje ko iyi mikoranire igamije kongera umubare w’abaganga ku buryo abanyamuryango bayo n’Abanyarwanda muri rusange babona ubuvuzi bugezweho kandi bwihuse.
Ati “Nitubasha gukuba inshuro enye umubare w’abavura, tukongera umubare w’abaganga bahuguwe mu buryo bwisumbuye mu kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga rituma hadakomeretswa ahantu hanini ku mubiri uwabazwe ntatinde kwa muganga; wa munyamuryango wacu wivuza, yaba ari muri RAMA cyangwa Mituelle de Sante na we azabigiriramo inyungu.”
Yongeyeho ati “Ni ukuvuga ko muri wa musanzu atanga haravamo ibikorwa byo kumuvuza ariko hari arenzeho agiye guhugura abaganga no kubongerera ubushobozi ku buryo nuramuka urwaye noneho uzahura n’umuganga wisumbuyeho, wigishijwe mu musanzu wawe, nujya kubyara ntabwo uzagomba gutegereza ku gitanda uko umuganga ataraboneka kandi nanaboneka ntabwo azaba afite ubumenyi busanzwe.”
Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko gahunda yo gukuba kane abakora mu rwego rw’ubuvuzi igomba kugendana no kuzamura ubumenyi, ikazageza mu 2028.
Umuyobozi Mukuru wa IRCAD Africa, Dr. King Kayondo, yagaragaje ubu bufatanye bujyanye n’icyerekezo bafite cyo kuzamura ubumenyi n’ibikoresho.
Ati “Birafasha abaganga b’Abanyarwanda kuza kwihugura. Biriya bizatuma uko tuvura bizamura ubushobozi n’abantu batugana bazakira vuba, bizashyire n’u Rwanda ku mwanya mwiza kubera ubushobozi buhari. Ntabwo tuzavura Abanyarwanda gusa kuko n’abandi bazajya bava hanze baze kwivuza.”
Dr. Kayondo yagaragaje ko mbere abantu bakeneye ubuvuzi bwisumbuye bagombaga kujya kwivuriza hanze, ariko ubu hari ubumenyi butangirwa imbere mu gihugu ku buryo abarwayi bavurwa vuba bagakira bagasubira mu kazi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera yagaragaje ko mu biga ubuforomo n’ububyaza bari bake kuko ku mwaka hasozaga abatarenga 100 ariko ngo binyuze muri ubu bufatanya bazikuba gatandatu.
Ati “Usanga twarigishaga abantu bagera ku 100 biga ububyaza ariko muri ubu bufatanye na RSSB tuzajya twigisha 600 ku mwaka, ariko umubare dushaka kugeraho ni 1400 kandi tuzawugeraho dufatanyije n’abandi.”
Dr. Butera yizeza ko no ku baforomo imibare iziyongera, agahamya ko mu myaka ine inzego z’ubuzima zizaba zirimo abakozi bahagije kandi bafite ubumenyi.
Gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima ni uko nibura kuva mu 2024, buri mwaka w’amashuri muri Kaminuza zigisha ubuvuzi hazajya hinjira abanyeshuri 8.378, bivuze ko imyaka ine bazaba ari 49.802 ariko abo biteganyijwe ko bazaba basoje amasomo mu 2028 ni 32,973.
Aba bazaba barimo abasoje amasomo y’ubuvuzi bari kwigira kuba inzobere ku ndwara runaka bagera kuri 897, abo mu buvuzi rusange 1.686, inzobere mu kuvura amenyo 185, abize ibya farumasi 832, abaforomo 15.770, ababyaza 5.209 n’abandi bakoze buzuzanya n’abaganga [Allied Health Sciences] 8.394.
Kuri ubu amashuri makuru na za kaminuza 13 ni yo ari gufasha mu kwigisha aba banyeshuri, hakifashihwa ibitaro bitanu byo ku rwego rw’igihugu byigishirizwamo, n’ibindi umunani byigishirizwamo ku rwego rwa kabiri biri hirya no hino mu gihugu.
Mu myaka ine y’iyi gahunda hazakoreshwa igengo y’imari ya miliyoni zisaga 395$, bivuze ko umunyeshuri umwe azatangwaho 7.937$ kugeza asoje amasomo.
Amafoto: Nzayisingiza Fidele
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!