Rotary Club igiye kujya icumbikira abarwayi bivuriza kanseri i Kanombe

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 14 Gashyantare 2019 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umuryango Rotary Club Kigali-Virunga, buvuga ko burimo kubaka icumbi mu Mujyi wa Kigali, rizajya ricumbikira abarwayi ba kanseri bazayivuriza mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Muri ibi bitaro hatangiye ikigo kivura kanseri mu buryo bwo gukoresha imirasire (Radiotherapy).

Ubu buryo bwifashisha imashini zabugenewe, zerekezwa imirasire (Radiations) ahari uburwayi, iyo mirasire yica uturemangingo twa kanseri umuntu yakwita ikibyimba, icyo gihe ahari uburwayi hagakira.

Serivisi zo kuvurisha kanseri imirasire zizahabwa umunyarwanda wese uzikeneye ukoresha ubwishingizi bwose bukoreshwa mu Rwanda, harimo na Mutuweli.

Iki kigo kandi kizanatanga serivisi ku baturage bo mu karere bose. Cyiyongera kuri serivisi zo kuvura kanseri zibarizwa mu bitaro bya Butaro mu Karere ka Burera.

Umuyobozi w’Umuryango Rotary Club Kigali-Virunga, Saudah Nalule, yabwiye IGIHE ko nyuma yo gukora umushinga w’isomero (Kigali Public Library), bumvise ko bakora undi mushinga wagira ubufasha uha abanyarwanda, iyi ikaba ariyo mpamvu bahisemo ko bakora ku bijyanye n’ubuvuzi bwa kanseri.

Avuga ko bashaka gufatanya na leta muri gahunda yo kurwanya no kuvura kanseri, aho barimo gukora ku mushinga wo kujya bacumbikira abarwayi bavurirwa kanseri mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Ati “Abarwayi benshi bava mu ntara zitandukanye kandi benshi baba badafite wenda ubufasha buhagije, hari ababa bari bubone bwa buvuzi bwo gushiririza kanseri kandi bufata nk’ibyumweru bitandatu, urumva ko uwo murwayi niba wenda aturuka nka Rusizi, ntibyamworohera guhora aza buri cyumweru kwivuza.”

Akomeza agira ati “Ubu turimo kubaka aho bariya barwayi bazaba bari mu gihe barimo kubona bwa buvuzi. Ni hano mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali, baduhaye inzu ngo tuyivugurure abo barwayi bajye baza babe bahari mu gihe bivuza.”

Nalule asobanura ko gucumbikira aba barwayi bizaba ari ubuntu ariko ibindi nkenerwa nk’amafunguro bakabyishakira.

Rotary Club bizayitwara hagati y’amezi abiri cyangwa atatu aho hantu kuba bahavuguruwe, ibi byose bakaba babikora kugira ngo ubuzima bw’umunyarwanda bukomeze kuba bwiza nk’uko na leta ari byo yifuriza umuturage.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), igaragaza ko kanseri ari indwara ya kabiri ku Isi mu ziteza imfu z’abantu benshi, aho mu Ugushyingo habarurwaga abagera kuri miliyoni 9.6 bahitanywe na yo n’iyi ndwara mu 2018.

Iyi mibare kandi igaragaza ko umuntu umwe muri batandatu yicwa na kanseri, aho 70% by’abicwa na kanseri ari abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Umuyobozi w'Umuryango Rotary Club Kigali-Virunga, Saudah Nalule yavuze ko bagiye kujya bafasha abarwayi ba kanseri mu bitaro bya Kanombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza