Muri raporo y’ubwandu bw’iki cyorezo, INSP yasobanuye ko imbwa zapfuye ziri muri zirindwi byemejwe ko zanduye, ingurube zanduye zo zikaba eshanu.
Ku nyamaswa ziba mu ishyamba, INSP yagaragaje ko inzobere mu buzima bw’inyamaswa zaketse ko uducurama dutatu dushobora kuba twaranduye iki cyorezo.
Nk’uko byemezwa n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Ubuzima, OMS, Ubushita bw’Inkende ni indwara y’ibiheri byinshi yagaragaye ku nkende muri Denmark mu 1958. Umuntu wa mbere yayanduriye muri RDC mu 1970.
Iyi ndwara yagiye yibasira Abanye-Congo mu bihe bitandukanye, ikaba nk’icitse. Kuva aho yongeye kwiyuburira muri Mutarama 2024 kugeza mu ntangiriro z’icyumweru gushize, hari hamaze kwandura abarenga 17.000 no gupfa abarenga 450.
Intara ya Kivu y’Amajyepfo ni yo ifatwa nk’izingiro ry’iki cyorezo muri RDC kuko kugeza tariki ya 23 Kanama 2024, hari hamaze kwandura abarenga 4600, no gupfa abarenga 26. Abaganga basobanura ko umuvuduko w’ubu bwandu watewe n’urujya n’uruza rw’abantu muri iyi ntara, barimo abahunga intambara.
Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Dr Gaston Lubambo, yatangaje ko icyumweru gishize kirangiye hamaze kwandura abantu 72 barimo umwe wabonetse mu mujyi wa Goma.
Dr Lubambo yagize ati “Icyumweru kirangiye hemejwe 72 banduye. Iyi ni imibare yo kuva umuntu wa mbere yaboneka. Dufatanyije n’abafatanyabikorwa, turi gushaka amavuriro yashobora gutanga ubuvuzi bworoheje n’ubukomeye.”
Minisiteri y’Ubuzima muri RDC mu cyumweru gishize yagaragaje ko hakenewe doze miliyoni 3,5 z’inkingo z’Ubushita bw’Inkende gusa kugeza ubu nta n’imwe iraboneka. Ibihugu birimo u Buyapani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byijeje ko muri iki cyumweru biratangira kuzohereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!