00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RBC yagaragaje icyatumye abarwara malaria i Nyagatare bikuba kabiri

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 September 2024 saa 08:12
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, bwagaragaje zimwe mu mpamvu zatumye abaturage barwaye malaria mu Karere ka Nyagatare, bikuba kabiri harimo kuba yaribasiye cyane ababarizwa mu byiciro byihariye bitagerwaho na serivisi uko bikwiriye kubera imiterere y’akazi kabo.

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2024 ubwo hatangizwaga gahunda yo gutera imiti yica imibu itera malaria.

Ku rwego rw’igihugu iki gikorwa cyatangirijwe mu Mudugudu wa Gakoma mu Kagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

RBC yagaragaje ko umwaka ushize w’ingengo y’imari ya 2023/24 abaturage ibihumbi 165 ari bo barwaye malaria mu gihugu cyose.

Akarere ka Nyagatare kihariye umubare munini kuko abagera ku bihumbi 49 ari bo bayirwaye bavuye ku bihumbi 25 bari bayirwaye mu mwaka wabanje.

Imirenge iyoboye mu kugira abaturage benshi barwaye malaria harimo Karangazi, Musheri, Matimba, Rwimiyaga na Rwempasha yose ihuriye ku kuba ihana imbibi n’ibihugu birimo Uganda na Tanzania.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya malaria muri RBC, Dr. Mbituyumuremyi Aimable, yavuze ko kwiyongera kwa malaria kwatangiye kugaragara umwaka ushize aho nko muri Nyagatare abari barwaye malaria bari ibihumbi 25 baza kwikuba hafi kabiri baba hafi bihumbi 50.

Yavuze ko byatewe n’uko hari ibyiciro byihariye bitagerwaho na serivisi zo kurwanya iyi ndwara uko bikwiriye.

Ati “Mu byo tubona byasubiye inyuma harimo ibyiciro by’abantu bamwe na bamwe bitagerwaho na serivisi uko bikwiriye ariko cyane cyane bitewe n’imiterere y’akazi kabo.”

“Abenshi ni abambukiranya imipaka, abarara hanze mu gihe tuba twateye imiti imbere mu nzu urumva rero ni impamvu zihariye hari n’ibyiciro bikeneye ingamba zihariye.”

Dr. Mbituyumuremyi yavuze ko nka RBC hari imirenge babonamo iki kibazo cyane cyane imirenge ikora ku mipaka, avuga ko bashaka kumenya aho abo bantu bakorera kugira ngo babasange babahe imiti yo kwisiga irinda malaria.

Ahari ibidendezi by’amazi kandi ngo bazahashyira imiti ibuza imibu kororoka mu rwego rwo kuyica intege.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko nubwo malaria igaragara mu karere ayoboye hari ahantu hagiye hagaragara ko ari yo ntandaro yayo harimo nko ku nkengero z’ibishanga, ahantu hari imigezi n’ibihuru yizeza ko bagiye kuhitaho cyane bafuherera imiti yica imibu.

Meya Gasana yanakomeje avuga ko ku bice by’imipaka na ho bazita ku bantu bayituriye bagatererwa imiti ku bwinshi kandi bakanashishikariza abaturage bayituriye kujya bivuza kare kuko mu tugari twose twegereye imipaka twashyizwemo amavuriro y’ibanze.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gakoma, Sabiti John Bosco, yavuze ko bamaze imyaka itandatu abaturage bo muri uyu Mudugudu bose bateza imiti yica imibu.

Yagaragaje ko iyi miti ibafasha mu kwirinda malaria no kutajya kwa muganga kwivuza ahubwo bagahugira mu bikorwa by’iterambere.

Ntabara Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Gakoma, we yavuze ko kuba batangiye kubaterera imiti yica umubu utera malaria kuri we n’umuryango we ngo byarabafashije cyane kuko bitumye amara imyaka itatu atayirwara.

Ati “Nakundaga kurwara malarira mu ikote ryanjye hahoragamo ibinini ariko ubu ndakubwiye ngo maze imyaka itatu ntarwara malaria, ni igikorwa cyiza rero ahubwo niba byakundaga bajya bamara amezi atatu bakagaruka bakaduterera byatunezeza kandi n’ubu biratunejeje.”

Ambasaderi wa Leta Zumwe Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, ni umwe mu bifatanyije na RBC mu guterera imiti abatuye mu Mudugudu wa Gakoma, aho yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n’u Rwanda.

Kuri ubu abaturiye imipaka i Nyagatare, bagiye kwitabwaho cyane mu kurandura malaria
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko bagiye kwegera ibyiciro byihariye bakabifasha mu gukumira malaria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .