RBC ivuga iki ku dukoko twa Malaria twatangiye guhangara imiti iyivura mu Rwanda?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Kanama 2020 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize, inzobere zo mu kigo Institut Pasteur ku bufatanye n’ishami rishinzwe kurwanya malaria muri RBC, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), Cochin Hospital na Columbia University, baherutse kubona ko hari udukoko dutera malaria dufite ubushobozi bwo kudahangarwa n’imiti ivura iyo ndwara irimo uwitwa artémisinine.

Ni ubushakashatsi bwateye impungenge benshi mu bakora mu nzego z’ubuzima ku isi kuko utwo dukoko dukwirakwiriye twagabanya ubushobozi bw’imiti ivura malarira ikoreshejwemo artémisinine, bikongera umubare w’abandura n’abahitanwa n’iyo ndwara ku isi.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda bwagaragaje ko hari udukoko twa malaria (plasmodium ) tudahangarwa na artémisinine. Twabonetse muri Masaka mu mujyi wa Kigali aho byari ku kigero cya 7.4 % na Rukara ho mu Burasirazuba aho byari kuri 0.7 %.

Umuyobozi ushinzwe Porogaramu y’Igihugu yo kurwanya Malaria muri RBC, Dr Mbituyumuremyi Aimable, yabwiye IGIHE ko ibyabaye bizwi nka mutation, aho udukoko dutera indwara twihinduranya kugira ngo tubashe guhunga ubushobozi bw’imiti.

Yavuze ko kuba twaragaragaye bitavuze ko imiti ikoreshwa mu kuvura malaria mu Rwanda itagikora, ahubwo ngo ni ikimenyetso cy’uko ishobora kugera igihe ntibe ikibasha kuduhangara.

Ati “Ntabwo ibi byerekana ko imiti itakivura kuko n’ubushakashatsi bwerekana ko imiti ikivura hejuru ya 95 % . Imiti iracyavura, iracyakoreshwa. Kuba ubushakashatsi bwerekana ko udukoko dutera malaria twatangiye gukora mutation, ni ibigaragaza ko igihe gishobora kuba cyagera imiti ntiyongere kuvura iyo nta ngamba zishyizweho.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo byagaragaje ko imiti yo mu Rwanda itakivura, iracyavura nkuko bisanzwe ariko udukoko bigaragara ko tubasha kwihinduranya tugamije guhunga ubushobozi bw’imiti.”

Ubusanzwe umuti iyo ubasha kuvura abantu ku kigero cya 95 %, OMS iwemera nk’ushobora guhangana n’indwara bityo ukaba wakoreshwa.

Mbitumuyumuremyi yavuze ko buri myaka ibiri bakora ubushakashatsi bakareba uburyo imiti yifashishwa mu guhangana na malaria ihagaze mu kuvura. Biteganyijwe ko uyu mwaka hazakorwa ubundi ari nabwo buzagaragaza neza ishusho y’uburyo imiti u Rwanda rukoresha ruvura iyo ndwara ihagaze.

Mu myaka 15 ishize, imiti irimo artémisinine ni imwe mu yifashishwaga mu kuvura malaria. Guhera mu 2008 hatangiye kuboneka udukoko dutera malaria tudahangarwa n’iyi miti. Twabonetse muri Aziya yo mu Majyepfo n’Iburasirazuba mu bihugu nka Cambodia, Thailand, Vietnam, Myanmar na Laos.

Dr Mbituyumuremyi yavuze ko ubu ikiri gukorwa ari uguhanahana amakuru hagati y’ibihugu n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima, bareba uko ikibazo gihagaze.

Ati “Igikorwa ni uburyo bwo gukomeza guhanahana amakuru n’ibihugu bitandukanye na OMS kugira ngo tubashe kumenya uko ikibazo gihagaze mu bindi bihugu. Mu Rwanda dukomeza kureba ubushobozi bw’imiti buri myaka ibiri. Turateganya gukora ubundi muri uyu mwaka ngo twongere turebe niba imiti n’ubundi igikora. Bisanzwe bikorwa ariko bisaba kubicungira hafi kurusha mbere.”

Yasabye abanyarwanda kwirinda guhangayika ngo bumve ko imiti bahabwa kwa muganga iyo barwaye Malaria itavura. Yavuze ko mu gihe imiti yaba itagifite ubushobozi bwo kuvura indwara byasobanurwa.

Ati “Nta guhangayika ko imiti yaba itagikora, iracyakoreshwa mu kuvura. Igihe twabona ko itagikora twabasobanurira. Kuba udukoko tubasha kwiyoberanya kugira ngo tubashe guhunga ubushobozi bw’imiti, ntabwo bihita bivuga ko uwarwaye imiti ayifata ntakire.”

Hari impungenge ko hadafashwe ingamba, utwo dukoko twakwirakwira mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ari nako gace kibasirwa cyane na malaria kuko kihariye 90 % by’abayirwara.

Inzobere kandi zifite impungenge ko byagenda nk’uko byigeze kugenda ku yindi miti yavuraga malaria nka chloroquine ubwo mu myaka ya 1980 hadukaga udukoko twihanganira chloroquine mu mubiri, bikaba intandaro y’impfu nyinshi z’abana bishwe na malaria muri Afurika.

U Rwanda ruri mu bihugu byabashije kurwanya malaria n’impfu ziyikomokaho mu myaka isaga 20 ishize. Ibyo byaturutse kuri gahunda zirimo abajyanama b’ubuzima, ubwisungane mu kwivuza, kongera ubukangurambaga bwo kuryama mu nzitiramubu no kuzitangira ubuntu n’ibindi.

Mu mwaka wa 2019/2020, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Malaria yagaragaye ku bantu miliyoni 2.5 bavuye kuri miliyoni 3.9 yagaragayeho mu mwaka wawubanjirije wa 2018/2019, bisobanuye ko abo yagaragayeho bagabanutseho 37% hagati y’iyo myaka.

Byatewe ahanini no gutera umuti wica imibu imbere mu nzu mu turere twose tw’Iburasirazuba ndetse na dutanu two mu majyepfo dukunze kuzahazwa na malaria kurusha utundi mu Rwanda. Abantu bahitanywe n’iyo ndwara mu Rwanda nabo bavuye kuri 272 muri 2018/2019 bagera kuri 167 muri 2019/2020 bitewe ahanini n’uruhare rw’Abajyanama b’Ubuzima bavura abarwayi malaria hakiri kare.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari udukoko dutera malaria twatangiye kumenyera imiti ivura iyo ndwara mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .