00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku bwiyongere bwa Pulasitiki mu bwonko bw’abantu

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 28 August 2024 saa 12:58
Yasuwe :

Binyuze mu isuzuma ritandukanye rimaze igihe rikorerwa imirambo, abahanga mu by’ubuvuzi bavumbuye ingano nini y’uduce twa pulasitiki twibika mu bwonko bwa muntu muri iyi minsi, aho byiyongereye ku kigero cya 50% mu myaka umunani ishize.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 51 barimo abagabo n’abagore, hafatwa ibipimo ku bwonko, impyiko, n’umwijima kugira ngo bagereranye.

Bwakorewe muri Leta ya New Mexico, buyoborwa n’umuhanga mu bya siyansi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Matthew Campen.

Bwagaragaje ko 99,5% by’ubwonko bigizwe n’utunyangingo twabwo nk’imyakura n’ibindi bibugize, mu gihe ikindi gice gisigaye kigizwe n’izo pulasitiki.

Campen ati “Ingano twabonye mu bwonko bw’abantu bafite imyaka iri hagati ya 45 na 50 y’ubukure, twasanzemo microgram 4800 ku igarama imwe cyangwa 0,5% ugendeye ku bilo by’ubwonko.”

Ikindi abo bashakashatsi bagaragaje ni uko pulasitiki ziri mu bwonko zikubye inshuro kuva kuri zirindwi kugeza kuri 30, iziri mu zindi ngingo z’umubiri nk’umutima, impyiko n’ibindi.

Abagize uruhare muri ubwo bushakashatsi kandi bagaragaza ko izo pulasitiki zijya mu bwonko, zituruka ku mafunguro, amazi abantu banywa cyangwa kuzihumeka.

Nubwo bigoye ko abantu birinda ko utwo duce twa pulasitiki twabajya mu mubiri na cyane ko tuba ari duto cyane umuntu atabonesha amaso, abo bahanga mu bya siyansi bagaragaza ko kwirinda gukoresha ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bishobora kugabanya ingano ya pulasitiki zinjira mu mubiri w’umuntu.

Bikekwa ko utwo duce twa pulasitiki twageze mu bwonko bigizwemo uruhare n’umuvuduko w’amaraso ajya muri iki gice cy’umubiri w’umuntu.

Icyakora bigaragara ko kugira ngo tugeremo, bisaba ko tuba twacitse imbogamizi zikumira ibiri mu maraso kujya mu bwonko, nk’igice cy’utunyangingo twihuriza hamwe tukabuza ibiri mu maraso kujya mu bwonko cyane cyane ibishobora kubwangiza.

Abahanga bagaragaza ko bishoboka cyane ko utwo duce tubarirwa ingano iri munsi ya milimetero eshanu mu murambararo cyane ko n’ubusanzwe turenga iyo mipaka tukajya mu mubiri w’umuntu.

Ntiharamenywa neza ibibazo izo pulasitiki zishobora guteza mu bwonko, icyakora zimwe muri laboratwari zikomeye zagaragaje ko dushobora kwangiza utunyangingo twabwo bigatuma imikoreye yabwo ihungabana.

Ikindi ni uko utwo duce twa pulasitiki turamutse turi kumwe n’uburozi twakuye hanze y’umubiri cyangwa bacteries zo hanze n’imbere mu mubiri, na byo bishobora guteza ibibazo ubwonko.

Pulasitiki zinjira mu bwonko ziyongereye ku kigero cya 50%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .