U Rwanda rwungutse ikigo kivura kanseri kizorohereza aboherezwaga mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Gashyantare 2020 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ikigo gitanga ubuvuzi bwa kanseri hakoreshejwe uburyo bw’imirasire buzwi nka Radiotherapy, gikorera mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe mu mujyi wa Kigali.

Ni inkuru nziza ku banyarwanda n’abarwayi ba kanseri by’umwihariko, kuko bizagabanya ikiguzi byajyaga bitwara kujya kwivuriza iyi ndwara mu mahanga. Iki gikorwa cyanahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri.

Iki kigo kizaba gikoresha uburyo bwo kuvura hakoreshejwe imirasire (Radiotherapy), aho hifashishijwe imashini zabigenewe, zerekeza imirasire (radiations) ahari uburwayi, iyo mirasire ikica uturemangingo twa kanseri. Kizajya cyakira abarwayi bo mu Rwanda no mu karere.

Ubusanzwe mu kuvura kanseri hifashishwa uburyo butatu; kubaga no gukuraho ahafashwe na kanseri, gutanga imiti no gukoresha imirasire ugashiririza aharwaye.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iyi “Radiotherapy centre’ ari cyo kigo giteye imbere kuri uru rwego muri Afurika y’Iburasirazuba, kikazajya kinafasha abarwaye kanseri bageze mu gihe cy’uburibwe bukabije.

Nk’uko Minisante ibivuga, “Mbere yo kugira iki kigo kivura kanseri mu Rwanda kiri mu Bitaro bya Gisirikare, nibura miliyoni imwe y’amadolari yakoreshwaga mu kohereza abarwayi mu mahanga ngo bahabwe ubu buvuzi bwa radiotherapy, mu gihe abafite ubwishingizi bwigenga, abari munsi ya 10% bakeneye ubu buvuzi ari bo babashaga kububona.”

Kuva iki kigo cyatangira gutanga serivisi muri Werurwe 2019, abarwayi basaga 350 bamaze kukivurirwamo ndetse 57% bafashijwe na mituweli.

Magingo aya iki kigo cyakira abarwayi 50 ku munsi, mu gihe gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 80 ku munsi, no kuvura abagera ku 150 hifashishijwe imashini ebyiri gifite.

Kugeza ubu kanseri ni indwara ihitana abantu benshi, ahanini mu Rwanda bikaba biterwa n’uko itisuzumishwa ngo ivurwe hakiri kare.

Kugeza ubu kanseri iza ku mwanya wa kabiri mu ndwara zihitana abantu benshi ku Isi, aho mu mwaka wa 2018 abantu miliyoni 9.6 bayizize. Nibura ku Isi yose, umwe mu bantu batandatu bapfa aba azize kanseri.

Iyi mibare kandi yerekana ko hafi 70% by’abantu ihitana, babarizwa mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

Perezida Kagame yerekwa uko iki kigo kivura kanseri kizajya gikoresha ikoranabuhanga rigezweho
Iyi ni imwe mu mashini ikoreshwa mu kuvura kanseri hifashishijwe imirasire
Abayobozi batandukanye bitabiriye itahwa ry'iki kigo
Izi mashini zivura kanseri zikoresheje imirasire
Iki kigo gifite imashini ebyiri zifashishwa mu gutanga ubuvuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .