Perezida Kagame na Tedros bagaragaje ubuvuzi nk’umusingi w’iterambere rirambye rya Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2019 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO, Tedros Adhanom Ghebreyesus, basohoye inyandiko ikubiyemo igitekerezo gishimangira ko ubuvuzi ari inkingi ikomeye mu iterambere rya Afurika.

Iyi nyandiko yasohowe mu kinyamakuru Financial Times cyo mu Bwongereza. Yatangajwe mu gihe aba bayobozi bombi bari mu Mujyi wa New York ahateraniye Inteko Rusange ya 74 ya Loni.

Perezida Kagame na Dr Tedros bahuriza ku kuba ubuvuzi bwiza bufasha abantu kwiga no kunguka byinshi ndetse no gutangiza ishoramari rituma bashobora kwibeshaho.

-  Igitekerezo cya Perezida Kagame na Dr Tedros

Ku bantu benshi icyorezo cya Ebola cyibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gishimangira iyo myumvire kuri Afurika, ahantu abantu bugarizwa n’ibyorezo bitakigaragara mu bihugu bikize cyangwa bitegeze bihagera.

Afurika iri inyuma mu bijyanye n’ingamba nyinshi z’ubuvuzi zifatwa ku Isi. Icyizere cy’ubuzima cy’abayituye kiri munsi y’imyaka 10 ugereranyije n’impuzandengo y’Isi mu gihe n’imibare y’ababyeyi n’abana bari munsi y’imyaka itanu bapfa babyara yiyongera.

Aka karere gafite ibihugu 10 muri 11 byibasiriwe cyane n’indwara ya Malaria n’umubare munini w’abafite ubwandu bwa Virusi itera Sida. Hari n’izindi ndwara zidahabwa agaciro zirimo iz’ibisebe zifata umubiri wose nka Buruli ulcer na leishmaniasis.

Ibi bihamya bivuga inkuru mu buryo buciye hejuru. Mu gihe Isi ihanganye n’imbogamizi z’abaturage basheshe akanguhe, Afurika yo ifite abaturage bakiri bato. Afurika iri mu migabane ifite ubukungu buvuduka ku Isi ndetse ifite gahunda yo kuba igicumbi cyo guhanga udushya, ubushakashatsi n’iterambere.

Mu mwaka ushize, OMS yatangije irushanwa rya mbere rigamije guhanga udushya hagamijwe guteza imbere ibisubizo birambye ku buvuzi bubereye Afurika.

Abagera ku 2 400 basabye kuryitabira. Mu batsinze harimo sosiyete yo muri Ghana ikoresha ikoranabuhanga rya telefoni mu guhangana n’imiti ya magendu; rwiyemezamirimo w’Umunya-Nigeria wahanze uburyo bwo guha serivisi z’ubuvuzi bw’amaso mu bice by’icyaro n’Umunya-Uganda watangije uburyo bwo gupima abantu bafite ikibazo cyo kuva barimo n’abakekwaho Ebola.

Icyo ibi byagaragaje ni uko impano zihari ariko amahirwe ataboneka. Ukubura amahirwe bihembera ubukene, bigatuma abaforomo bo muri Afurika bagenda bagashaka imirimo ibahemba neza mu mahanga, abandi bagahatirwa kunyura mu nzira zigoye mu Nyanja ya Méditerranée bajya gushaka ubuzima bwiza.

Ni gute twaharanira ko Abanyafurika bo mu kinyejana cy’ahazaza bazungukira mu mahirwe akwiranye n’impano bafite?

Imwe mu nzira nziza yo kubigeraho ni ugushora imari mu buvuzi. Ubuvuzi butomoye bufasha abantu kwiga no kunguka byinshi, gutangiza ishoramari no gutera imbere. Ni umusingi w’iterambere rihamye kandi rirambye rya Afurika twifuza twese.

Ibi si amagambo, ni amateka.

U Bwongereza n’u Buyapani, ibihugu biri mu biyoboye Isi mu mitangire inoze ya serivisi z’ubuvuzi, byatangiye gushora imari mu rwego rw’ubuzima rwazo nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi, mu gihe ubukungu bwazo bwari mu kaga. Iryo shoramari ryafashije ibihugu byombi kugira icyubahiro mu iterambere ry’ibijyanye n’inganda mu Kinyejana cya 20.

Ibi bigaragaza ingingo y’ingenzi ko ubuvuzi butari inzira igana ku iterambere gusa ahubwo ari ingenzi muri urwo rugendo.

Inkuru nka ziriya zavugwa mu bihugu byacu byombi. Mu Rwanda, amavugurura mu rwego rw’ubuzima mu myaka 15 ishize, arimo serivisi z’ubuntu z’ubwirinzi ku baturage bagera kuri 90%, yatanze umusaruro mu igabanuka ry’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka.

Umutwaro w’ubwandu bwa HIV, igituntu na malaria waragabanutse ku buryo bufatika ndetse n’icyizere cy’ubuzima cyikuba inshuro ebyiri.

Ethiopia nayo yashyize imbaraga mu ishoramari ryo kubaka ubuvuzi bw’ibanze no guhugura abakozi biganjemo abagore ngo bafashe mu mitangire ya serivisi z’ibanze ku rwego rw’icyaro.

Aya mavugurura ari gutanga umusaruro kuko ibyakozwe byazamuyeho inshuro 10 umubare w’abaganga boherezwaga ndetse binagira ingaruka ku mikorere n’imitangire y’imiti muri za farumasi.

Serivisi z’ubuvuzi z’ingenzi ziracyari hasi muri Afurika kurusha ahandi. Uyu munsi abaturage miliyoni 114 muri Afurika babayeho mu bukene kubera ikiguzi gihanitse cy’ubuvuzi.

Ibi byuho ntibishyira gusa mu kaga ubuzima bw’amamiliyoni y’abantu ahubwo bunateye inkeke iterambere n’ubusugire bwa Afurika.

Ni yo mpamvu WHO yagize ubuvuzi kuri bose, ibanze mu mikorere yayo. Nta muntu ukwiye kurwara ngo apfe kuko serivisi z’ubuvuzi akeneye zihanitse ugereranyije n’ubushobozi bwe cyangwa se nta zihari.

Mu 2015, abayobozi bakomeye bahuriye mu Nteko ya Loni biyemeje ko ubuvuzi bw’ibanze kuri bose buzabwa bwarimakajwe bijyanye n’intego z’iterambere rirambye (SDGs) mu 2030.

Kuva icyo gihe, twabonye ibihugu byinshi bitera intambwe zifatika. Kenya yiyemeje kugera kuri ubwo buvuzi mu gihe Afurika y’Epfo mu mwaka ushize yatoye umushinga w’itegeko rishya rigamije kugabanya ubusumbane mu gihugu. Ibi bihugu bikomeje gushimangira ko ubuvuzi rusange kuri bose ntibwahariwe ibihugu bikize, ahubwo ni amahitamo ya politiki.

Muri Gashyantare, abayobozi bitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa batangiye ubukangurambaga bwo gukusanya ubushobozi bwo gushora mu buvuzi bw’ibanze n’ubwa rusange.

Ibihugu bitandatu by’ibinyamuryango bya Afurika y’Iburasirazuba na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku nshuro ya mbere biri kuganira kuri gahunda yo guhangana na Malaria no gushaka uburyo hakusanywa ubushobozi bwo kurwanya iki cyorezo.

Mu Nteko Rusange ya Loni muri uku kwezi, abayobozi b’Isi bwa mbere bazahurira mu nama igamije kwiga ku buvuzi kuri bose. Iki ni igihe gishya cy’imikoranire hagati ya guverinoma, abaterankunga, abagiraneza n’urwego rw’abikorera yubakiye ku byagezweho.

Hari ibigikeneye gukorwa mu gukuraho icyuho hagati ya Afurika n’ibindi bice by’Isi. Binyuze mu bushake bwa politiki bushyigikira ubuvuzi kuri bose n’ishoramari rikwiye muri serivisi z’ubuvuzi, ahazaza ha Afurika hazaba heza, hateye imbere kandi hafite imbaraga.

Perezida Kagame na Tedros bagaragaje ubuvuzi nk’umusingi w’iterambere rirambye rya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza