Mu butumwa Dr. Tedros yashyize kuri X kuri iki Cyumweru yavuze ko “Nagiranye ibiganiro bitanga umusaruro n’umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame, byerekeye ibyo u Rwanda ruri gukora mu kurwanya icyorezo cya Marburg.”
Yakomeje avuga ko “namweretse ko nshima ubuyobozi bwe, uburyo bukwiriye bwo kurwanya iki cyorezo, ndetse n’intego ye yo kukirandura burundu vuba.”
Uretse ibijyanye na Marburg, Dr. Tedros yavuze ko we na Perezida Kagame “twaganiriye kandi ku ishoramari rifatika ryo gushinga uruganda rukora inkingo i Kigali, rugeze kure, mu kubyaza umusaruro amasomo yavuye muri COVID-19 hagamijwe kurwanya ubusumbane Afurika yahuye nabwo.”
Tedros Adhanom Ghebreyesus amaze iminsi i Kigali, mu ruzinduko rugamije kureba uko igihugu kiri guhangana na COVID-19.
Abarwaye Marburg mu Rwanda, batangiye kugaragara ku itariki 27 Nzeri 2024.
Imibare itangwa na Minisante igaragaza ko kugeza ubu hamaze gupimwa abantu 4715. Abantu 60 banduye iyo ndwara, 15 imaze kubahitana, batatu baracyavurwa, 44 bamaze gukira, mu gihe 1070 bamaze kugikingirwa.
I had a fruitful conversation with my brother, President @PaulKagame, regarding #Rwanda’s ongoing response to the #Marburg outbreak.
I expressed my appreciation for his leadership and the effective management of the outbreak response, along with his commitment to end it soon.… pic.twitter.com/j24ufrT6i0
— Tedros Adhanom Ghebreyesus (@DrTedros) October 20, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!