OMS yijeje Isi ko igiye gushakisha inkomoko ya COVID-19

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Ukuboza 2020 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko rizakora ibishoboka byose ku buryo inkomoko y’icyorezo cya COVID-19 imenyekana, ivuga ko ubu icy’ingenzi ari ugushaka ubumenyi bujyanye n’imiterere y’iki cyorezo.

OMS yasabye abantu kwirinda gufata ikibazo cya COVID-19 nk’icya Politiki bashyiramo u Bushinwa.

Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, kuri uyu wa Mbere, yabwiye abanyamakuru ati “Turashaka kumenya inkomoko [yayo] kandi tuzakora ibishoboka byose ku buryo imenyekana.”

Yashimangiye ko uyu muryango muri iki gihe ufite gahunda yo kujya mu mizi y’uburyo iki cyorezo cyakwiriye Isi, asaba abawunenga ko nta perereza ukora k’u Bushinwa, kwirinda kugira ikibazo icya politiki.

Ati “Uruhande rwa OMS rurasobanutse. Dukeneye kumenya inkomoko ya Virus kuko byadufasha kwirinda ibyorezo mu gihe kiri imbere.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo gihugu ku Isi kimaze kwibasirwa n’iki cyorezo cyane kuko abaturage bacyo barenga ibihumbi 262 bamaze gupfa. Ku Isi muri rusange harabarurwa abarenga miliyoni 63 banduye iki cyorezo mu gihe 1.43 bo bamaze gupfa.

Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yijeje hari gukorwa ubushakashatsi ku nkomoko ya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .