00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OMS yatanze umuburo ku muti bikekwa ko wateye impfu z’impinja muri Gambia

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 08:40
Yasuwe :

OMS yatanze umuburo nyuma y’uko imiti ine yakozwe n’Ikigo cyo mu Buhinde itangiye kuvugwaho ko ariyo ntandaro y’impfu 66 z’abana muri Gambia.

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rivuga ko iyo miti ikwiriye kwitonderwa mbere yo koherezwa hanze y’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburengerazuba.

Iyo miti irimo uwitwa Promethazine Oral Solution, Kofexmalin Baby Cough Syrup, Makoff Baby Cough Syrup na Magrip N Cold Syrup.

Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yabwiye abanyamakuru ko ishobora kuba ari intandaro y’impfu z’abana 66 bagize ibibazo mu myanya y’ubuhumekero bikarangira bitabye Imana.

Ati “Impfu z’abo bana bato ni inkuru ishenguye umutima ku miryango yabo.”

Tedros yatangaje ko OMS igiye gukora iperereza ryimbitse ikoranye na sosiyete yakoze iyi miti kimwe n’ikigo kigenzura ubuziranenge bw’imiti mu Buhinde.

Iperereza rya Minisiteri y’Ubuzima muri Gambia ryatangiye muri Nyakanga n’ubu rikaba rigikomeje, ryagaragaje ko paracetamol na promethazine syrup aribyo byateye kwangirika kw’ibihaha by’abo bana.

OMS yatanze umuburo kubera imiti ine ivura inkorora ivugwaho kuba ari intandaro y'impfu z'impinja muri Gambia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .