Ku wa 8 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi babiri bari bakivurwa icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg bamaze gukira, bakaba baratashye.
Iyi Minisiteri yagize iti “Abari barwaye bose barakize. Ingamba zo kwirinda no guhashya icyorezo zirakomeje.”
Iki cyorezo cyageze mu Rwanda tariki ya 27 Nzeri 2024. Abacyanduye bose hamwe ni 66 barimo 51 bakize na 15 bapfuye, muri rusange hafashwe ibipimo 7408.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, ryatangaje ko nyuma y’aho abarwanyi ba nyuma bakize, hazakomeza igikorwa cy’iminsi 21 cyo gukurikirana abahuye na bo.
Yagize iti “Umurwayi wa nyuma yatashye tariki ya 8 Ugushyingo 2024. Abahuye na we n’abandi babanje bazakomeza gukurikiranwa kugeza ku munsi wa 21 w’isuzuma.”
Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2024, OMS yatangaje ko muri rusange, uhereye ku munsi abarwayi ba nyuma bakiriyeho, hazabarwa iminsi 42 kugira ngo byemezwe ko iki cyorezo kitakibarizwa mu Rwanda.
Iti “Byakwemezwa gusa ko icyorezo cyarangiye mu gihe nta murwayi mushya wazaboneka mu minsi 42 nyuma y’aho umurwayi wa nyuma akize.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko ibimenyetso byafashwe mu gihe cy’iki cyorezo, bizifashishwa mu bugenzuzi no mu gukumira ibindi byorezo.
Yagize ati “Ibimenyetso byakusanyijwe mu gihe cy’iki cyorezo bigiye kudufasha kunoza ibikorwa by’ubugenzuzi biri imbere no gukumira ibindi byorezo.”
Umuyobozi wa OMS mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku bw’imbaraga yashyize mu kurwanya iki cyorezo, ayizeza ko iri shami rizakomeza gukorana na yo kugeza ubwo bizaba byemejwe bidasubirwaho ko kitakiri muri iki gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!