Inzego z’ubuzima mu Isi zihaye intego yo kurandura Malaria bitarenze umwaka wa 2030, mu gihe mu gihe mu 2025 ibihugu bigomba kuba bigabanyije ubwandu bushya ku rugero rwa 75%.
Raporo ya OMS ya 2024 igaragaza ko ibihugu byinshi bya Afurika byadohotse ku rugendo rwo kurandura Malaria ku buryo kugeza mu 2023 haba mu bwandu bushya no mu bahitanwa na byari bikikubye kabiri ugereranyije n’intego yari iriho.
Isobanura ko kuva mu 2019 kugeza mu 2023 ubwandu bwa Malaria mu Rwanda bwagabanyutse cyane buva kuri miliyoni 4,9 bugera ku bihumbi 749.
Ingamba zatumye ubu bwandu bugabanyuka cyane harimo gahunda yo gutera umuti urwanya umubu utera Malaria mu nzu no mu bishanga byo mu turere 12 twazahajwe na Malaria, gutanga inzitiramubu iteye umuti gatatu mu mwaka ku baturage bose n’abagore batwite bakaziherwa ku bigo nderabuzima bagiye kwipimisha.
Ni mu gihe kandi abajyanama b’ubuzima bongerewe ubumenyi ku buryo bashobora kuvura Malaria abana n’abakuru, bituma ubuvuzi bwayo bwihuta cyane.
OMS iti “Mu 2023 ibihugu byari mu nzira yo kugera ku ntego rusange yo kugabanya Malaria ya 2025 yo kuba nibura bageze ku igabanyuka ry’abarwayi bashya rya 75% ni Cape Vert yanamaze kwemezwa ko itakirangwamo Malaria n’u Rwanda.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC, Dr. Mbituyumuremyi Aimable yatangaje ko kuba OMS ivuga ko “turi mu nzira bivuze ko dusa n’abageze kuri iyo ntego cyangwa tuzayigeraho vuba.”
Yagaragaje ko bitewe na gahunda zitandukanye zashyizweho n’ubukangurambaga bwakozwe mu baturage, kuva mu 2016 kugeza mu 2023, ubwandu bwa Malaria bwagabanyutse ku rugero rwa 88%, mu gihe abahitanwa n’iyi ndwara bagabanyutse ku rugero rwa 90%.
Dr Mbituyumuremyi yagaragaje ko gukumira Malaria atari umurimo woroshye.
Ati “Gahunda nko gutera imiti no gutanga inzitiramubu zirahenze kandi ntitwazikorera ahantu hose icyarimwe. Iyaba ingengo y’imari yari ihagije twakabaye twagura aho tuzikorera ku buryo tugera ku musaruro wisumbuye.”
Uyu muyobozi yahamije ko intego y’igihe kirambye yo kurandura Malaria mu Rwanda ari umwaka wa 2030 kandi bishoboka.
Ati “birashoboka ariko ntabwo byoroshye.”
Imibare igaragaza ko abarwaye Malaria muri Nzeri 2024 biyongereye bagera ku bihumbi 85, mu gihe mu kwezi nk’uko kwa 2023 bari ibihumbi 43.
Abahitanwe na Malaria mu 2016/17 bari 600 na ho mu 2023/24 bagera kuri 67, bigaragaza igabanyuka rya 92%.
![](local/cache-vignettes/L1000xH579/malaria-3-8757e.jpg?1734343948)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!