00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OMS yasabye ubufasha mu gushaka izina risimbura ‘Monkeypox’

Yanditswe na Balinda Yvette
Kuya 17 August 2022 saa 07:17
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryahamagariye abatuye Isi gushakira izina rishya icyorezo cya Monkeypox gikomeje gukwirakwira henshi, kuko iri ririmo akato.

Inzobere zagaragaje ko iri zina ribangamiye y’inyamaswa zitiriwe iki cyorezo n’umugabane wa Afurika ukunzwe kugaragazwa nk’ inkomoko y’izi nyamaswa zigira uruhare ruto mu ikwirakwizwa ry’icyorezo.

Muri Brazil izi nyamaswa za Monkeypox zibasiwe n’abatewe ubwoba n’icyorezo.

OMS yavuze ko iki cyorezo cyahawe izina mbere yuko hatangira gushaka amazina akwiye ibyorezo

Umuryango wa OMS, Fadela Chaib yagize ati “Turashaka izina ridafite uwo riha akato”.

Yongeyeho gushaka izina rishya byatangiye bikaba bifunguye kuri buri wese hakaba hari n’urubuga rwagenewe gucishwaho ayo mazina.

Chaib ati “Ni ngombwa ko hashakwa izina rishya risimbura monkeypox mu rwego rwo kugira ngo ntihabe hari agatsiko, agace, igihugu, inyamaswa cyangwa se ibindi byibasirwa”.
Monkeypox yahawe iri zina biturutse ku nkende zasanzwemo iyi virus mu 1958 mu bushakashatsi bwakorewe Denmark, iyi virus ikaba yarasanzwe no mu zindi nyamaswa, cyane mu mbeba.

Virus ya Monkeypox yagaragaye mu muntu bwa mbere mu 1970 muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC).

Yakwirakwiriye mu bihugu byo mu burengerazuba no hagati ku mugabane wa Afurika aho yafatwaga nk’ icyorezo cyibasiye icyo gice gusa.

Muri Gicurasi uyu mwaka iyi virus itera kugira umuriro, kubabara mu ngingo no kugira ibiheri ku ruhu, yatangiye gukwirakwira ku Isi ku muvuduko wo hejuru.

Ku Isi yose abarenga ibihumbi 31 basanzwemo iyi virusi kuva umwaka watangira, 12 yarabishe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .