Uyu muryango uvuga ko uko isukari irushaho kunyobwa ari nako abafite ibibazo by’umubyibuho ukabije biyongera mu bakiri bato, barimo miliyoni 42 z’abana bari munsi y’imyaka itanu. Bityo ngo kongera imisoro nibura 20 % byagabanya uburyo binyobwa ho 20%.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko uyu muryango ushyigikiye byimazeyo izamurwa ry’umusoro w’ibinyamasukari.
Yakomeje agira ati “Ibinyobwa byuzuye amasukari bigira uruhare mu bwiyongere bw’indwara zitandura ku Isi. Gusoresha ibinyobwa birimo amasukari ni uburyo bwizewe bwo kugabanya inyobwa ry’isukari, hanagabanywa ibyago byo kwandura diyabete n’umubyibuho ukabije.”
OMS ivuga ko indwara zitandura buri mwaka zihitana abantu bagera kuri miliyoni 41 ku Isi, bangana na 71% by’imfu zose Isi ibara buri mwaka, ku buryo hakenewe kugira igikorwa mu kuzirinda.
Uyu muryango unavuga ko ikindi gikeneye kuzamurirwa imisoro ari itabi kuko byarushaho kugabanya umubare w’abarinywa, ibyago birishamikiyeho nk’indwara z’ubuhumekero n’umutima, abenshi bakabihonoka.
Imibare ya OMS igaragaza ko buri mwaka abantu bagera kuri miliyoni 15 bapfa bazize indwara zitandura bari hagati y’imyaka 30 na 69, byongeye nibura 85 % byabo bakenyuka ni abo mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

TANGA IGITEKEREZO