OMS yahishuye ko Coronavirus yagize ingaruka ku buvuzi bwa Cancer na Diabète

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kamena 2020 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bushya bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), bwagaragaje ko icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka zikomeye ku buvuzi ndetse na serivisi zihabwa abafite izindi ndwara cyane cyane izitandura zirimo Cancer na Diabète.

Muri ubu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 155 mu kwezi gushize, OMS yasanze ko benshi mu barwaye indwara zitandura batitabwaho uko bikwiye muri iki gihe cy’icyorezo, kandi ari bo bafite ibyago byinshi byo gushegeshwa na Coronavirus.

Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagize ati “Abantu benshi bakeneye ubuvuzi bw’indwara nka cancer, indwara z’umutima na Diabète, ntabwo barimo guhabwa serivisi z’ubuzima ndetse n’ubuvuzi bakeneye kuva Coronavirus yatangira”.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko 31% by’ibihugu bwakorewemo byagabanyije cyangwa bihagarika by’agateganyo ubuvuzi bw’abafite indwara z’umutima, ibigera kuri 42% bibikora ku barwaye cancer naho 49% bihagarika cyangwa bigabanya serivisi zihabwa abarwaye Diabète.

OMS igaragaza kandi ko ibihugu birenga 50% bitabashije gukomeza guha ubuvuzi abantu bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso. Ubushakashatsi bwagaragaje ko 31% by’ibihugu bitakomeje gutanga serivisi uko bikwiye ku bafite ibibazo by’umutima byihutirwa.

Ubushakashatsi bwa OMS bwerekana ko mu bihugu birenga 90%, abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bimuriwe mu nshingano zo kurwanya Coronavirus ndetse ingamba zo gukumira ikwirakwira ryayo zituma gahunda nyinshi zo kwivuza ziburizwamo.

Ghebreyesus ati “Ni ingenzi ko ibihugu bishaka ubundi buryo butuma serivisi z’ibanze zihabwa abafite indwara zitandura zikomeza gutangwa no muri iki gihe cyo kurwanya Coronavirus”.

Ubushakashatsi bwa OMS bwerekana ko kuba ubuvuzi butari ukurwanya Coronavirus budatangwa uko bisanzwe bizagira ingaruka nyinshi ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

OMS yerekana ko buri mwaka abagera kuri miliyoni 41 bicwa n’indwara zitandura, bikaba bigize 71% by’impfu zose ku Isi.

Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko abarwaye indwara zitandura batarimo kubona ubuvuzi uko bikwiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .