OMS yagaragaje ko kuba Isi ihugiye kuri COVID-19, ibindi byorezo bishobora kwica abatari bake

Yanditswe na Habimana James
Kuya 3 Mata 2020 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Isi ihanze amaso ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe iby’Inkingo (GAVI) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS; bigaragaza ko kuba Isi ihugiye mu gushaka urukingo rw’iki cyorezo, ibindi byorezo bishobora kwica abantu benshi cyane cyane ku mugabane wa Afurika.

OMS ivuga ko ibyorezo birimo iseru, Chorela n’izindi zikomeje kwibasira umugabane wa Afurika.

Ivuga ko “Niba u Burayi bukomeje guhangana n’iki cyorezo cya Coronavirus kandi kugeza ubu kikaba kitarandurwayo, ubu ikibabaje ni uko ibindi byorezo biri ku mugabane wa Afurika harimo ubwandu bwa sida, Ebola, Chorela, Iseru, Malaria n’ibindi byorezo birimo gutuma haba impfu za benshi buri mwaka kuri uyu mugabane, nubwo kuvura ibi byorezo bishoboka.”

OMS ivuga ko kuva muri Mutarama 2019, iseru imaze kwica Abanyafurika ibihumbi 60 ku mugabane wa Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa Gavi, Seth Berkley, yagize ati “Kugeza ubu icyorezo cy’Iseru nicyo nshyize imbere cyane uyu munsi.”

Nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu cyugarijwe cyane na Ebola kuva muri Nyakanga 2018, iseru yishe bibiri bya gatatu kurusha Ebola.

Berkley ati “Mu 2018 iseru yishe abantu barenga ibihumbi 140 ku Isi cyane cyane mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, gushaka urukingo rw’iki cyorezo biracyakenewe kandi birakenewe cyane mu bihe nk’ibi.”

Avuga ko mu gihe ibyorezo bizaba bikomeje kwiyongera, bisobanuye ko bizabangamira urwego rw’ubuzima.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe inkingo, Dr. Katherine O’Brien, avuga ko abantu bagomba gukora uko bashoboye bagashaka urukingo rw’izi ndwara zugarije ibi bihugu.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, Henrietta Fore, we avuga ko kugeza ubu abana bo mu miryango ikennye ndetse n’abo mu bihugu yugarijwe n’amakimbirane, aribo bahura cyane n’ibi bibazo by’izi ndwara.

Henrietta agaragaza ko ibihugu bifite ibibazo cyane ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Somalia na Sudani y’Epfo.

Avuga ko nubwo ibikorwa byo gukingira izi ndwara ku bana barenga miliyoni ebyiri buri mwaka ku mugabane wa Afurika, abandi miliyoni 1.5 ku Isi bapfa bazize ibyorezo byakagombye kwirindwa.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, we avuga ko “No muri ibi bihe bikomeye ubuvuzi bw’ibanze bugomba gukomeza, inkingo zigomba gukomeza zigatangwa kuko abantu bagikeneye gukomeza kuvurwa.”

Kugeza ubu Isi yugarijwe cyane na Coronavirus, abantu barenga miliyoni bamaze kwandura, mu gihe abandi barenga ibihumbi 50 bamaze gupfa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .