OMS yaburiye ibihugu bikomeje koroshya ingamba zo kwirinda coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Gicurasi 2020 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus yaburiye ibihugu bikomeje koroshya amabwiriza yo kurwanya coronavirus bikemerera abaturage babyo gusohoka, avuga ko bidacunze neza bishobora kuzongera kwisanga byafunze.

Tedros yavuze ko ibihugu biri gufungurira abaturage bagasubira mu bikorwa byabo, bikwiriye kubanza gutegura neza uburyo ingamba zo kurwanya Coronavirus zizakomeza gukurikizwa kandi inzego z’ubuzima zikabanza kubyitegura neza ku buryo hagize ikiba zitabara bwangu.

Yagize ati “Kuba ibihugu byasubira gufunga ibikorwa babyo birashoboka cyane mu gihe byaba bidashyizeho uburyo buhamye bwo kubisohokamo.”

Abantu basaga miliyoni 3.7 bamaze kwandura coronavirus hirya no hino ku isi, mu gihe abasaga 260 000 bamaze gupfa bahitanywe nayo.

Hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bari mu ngo zabo aho basabwe kuguma nk’amwe mu mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, icyakora ibihugu bimwe na bimwe birimo n’ibyazahajwe na coronavirus nka Amerika, Espagne n’u Butaliyani byiyemeje kugenda bifungura ibikorwa gahoro gahoro.

Tedros yasabye ibihugu byinshi ku isi gushora imari nyinshi mu buvuzi, kugira ngo bigire ubushobozi bwo guhangana n’icyorezo cyose cyatera, aho guhora barwana n’ingamba zo kugihashya cyamaze kuza.

OMS yatangaje ko koroshya amabwiriza yo kwirinda coronavirus bishobora gushyira isi mu kaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .