00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OMS ihangayikishiijwe n’uko imbaraga zashyirwaga mu kwirinda Covid-19 zagabanyutse

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 22 Ukwakira 2022 saa 07:46
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS riravuga ko rihangayikishiijwe n’uko imbaraga zashyirwaga mu kwirinda Covid-19 zagabanyutse kandi iki cyorezo gihora cyihinduranya.

Kominite ya OMS ishinzwe icyorezo cya Covid-19 ubwo yateranaga yatagangaje ko Covid-19 ikiri ku rutonde rw’ ibibazo by’ ubuzima rusanga biteye impungenge ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko yemeranya n’iyi komite ku cyorezo cya Covid-19.

Ati "Uyu muryango washimangiye ko hakenewe ubugenzuzi no kwagura uburyo bwo gusuzuma, kuvura no kongera inkingo ku bafite ibyago byinshi."

Dr Tedros yavuze ko kuva icyorezo cyagaragara hari ibyahindutse ariko aburira Isi ko icyorezo gikomeza kwihinduranya kandi hakiri ingaruka n’ ibitaratungana cyateje.

Ati "Iki cyorezo cyaradutunguye kandi gishobora kongera."

Umukozi ukora muri OMS, ushinzwe gukurukirana ibikorwa byo kurwanya Covid-19, Maria Van Kerkhove yemera ko Covid-19 igihangayikishije Isi kandi ko ubwirinzi bwagabanyutse.

Akomeza avuga ko kugabanya ingamba zashizweho bitera kugorana kumenya uburyo icyorezo cyihinduranya.

Ati "Uko virusi ikomeza gukwirakwira ni nako igira amahirwe yo kwihinduranya."

Yakomeje avuga ko mu bipimo byafashwe ku ubwoko bwa Omicron bugaragaza nibura Virusi zigera muri 300 kandi imiterere y’izi virusi ziyongera zikaba zifite ububasha bwo kurwanya ubudahangarwa.

Kerkhove avuga ko hashingiwe ku gukwirakwira cyane kw’izi virusi za Omicron, ibihugu bigomba kuba byarateguye ingamba zo kwirinda ubu bwiyongere mu bandura no kongera ubushobozi bw’inzego z’ubuzima.

Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus asanga imbaraga zashyirwaga mu kwirinda Covid-19 zaragabanyutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .