Ni amahugurwa bahawe ku wa 22 Gashyantare 2025, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Akarere ka Nyagatare na SFH Rwanda.
Aba bajyanama b’ubuzima bahuguwe uko malaria yandura, uburyo imibu iyitera yororoka ndetse banongererwa ubumenyi mu bijyanye no kuvura iyi ndwara.
Akarere ka Nyagatare kaza ku mwanya wa gatandatu mu gihugu mu kugira umubare mwinshi w’abarwaye malaria, aho ifite abangana na 4 810, naho Umurenge wa Karangazi uza ku mwanya wa kabiri mu kugira abarwayi ba malaria benshi mu Rwanda, aho ufite abagera kuri 3 163.
Mu byagaragajwe ko bishobora gufasha mu guhashya malaria iherewe mu mizi harimo abajyanama b’ubuzima, ari nayo mpamvu bahawe amahugurwa, dore ko 68% y’abarwaye malaria muri Werurwe 2025 muri Nyagatare, bavuwe n’abajyanama b’ubuzima kandi bakira neza.
Umukozi wa RBC ushinzwe ubwirinzi mu ishami rishinzwe kurwanya malaria, Habanabakize Epaphrodite, yavuze ko guha agaciro abajyanama b’ubuzima bituma abaturage bivuza hakiri kare.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko mbere muri buri mudugudu habagamo abajyanama b’ubuzima bane, babiri bakaba ari bo bavura gusa, ariko ubu bose bari guhugurwa kugira ngo umubare w’abavura wiyongere ku buryo buhagije.
Murekatete Pauline ni umujyanama w’ubuzima mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi. Yagaragaje ko kwiga ari uguhozaho, bityo ko aya mahugurwa yamufashije kongera ubumenyi.
Ati “Mbere narinzi ko igihuru cyororokeramo imibu ariko ahubwo nsanze ari ubwihisho bwayo, birafasha kuba nize nkabishyira mu mutwe kandi nkaba ngiye no kubishyira no mu bikorwa mfasha abaturage.”
Habimana Gerard wahuguraga abajyanama b’ubuzima, yavuze ko bimwe mu byo bigishijwe birimo ingamba nshya zo guhangana na malaria zigiye gushyirwaho zikazunganira izari zisanzweho.
Ati “Biroroha ku bajyanama b’ubuzima kuba barwanya malaria bahereye mu mizi kuko ari bo begerana n’abaturage ku buryo bworoshye, twaberetse ko icy’ibanze ari ukubanza gukuraho ubwororokero, kuko umubu umwe utera amagi ari hagati ya 150 na 200, urumva rero ko iyo ukuyeho aho yororokera uba ukumiriye myinshi.”
Raporo ya RBC igaragaza ko mu 2023/2024 abarwaye malaria bageraga kuri 613 415, ariko uyu mwaka ikaba yarazamutse. Kuva mu 2024 kugeza muri Gashyantare 2025, abamaze kuyirwara bagera kuri 657 365, ibi bikagaragaza ubwiyongere buri hejuru mu kugira ubwandu bushya bwayo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!