Ntabwo Coronavirus yatwibagije abakeneye ubundi buvuzi - Minisanté

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 2 Kamena 2020 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima (Minisanté), yatangaje ko gushyira imbaraga mu guhangana cyangwa se mu kuvura icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, bitagize ingaruka ku bundi buvuzi burimo n’ubuhabwa abarwaye indwara zitandura nka Cancer na Diabète.

Ubushakashatsi bushya bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), bwagaragaje ko icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka zikomeye ku buvuzi ndetse na serivisi zihabwa abafite izindi ndwara cyane cyane izitandura zirimo Cancer, Diabète n’indwara z’umutima.

OMS yavuze ko yasanze benshi mu barwaye indwara zitandura batitabwaho uko bikwiye muri iki gihe cy’icyorezo, kandi ari bo bafite ibyago byinshi byo gushegeshwa na cyo.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe imikoranire n’Itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko mu Rwanda iki kibazo kidahari kuko ubundi buvuzi bwakomeje gutangwa uko bisanzwe, utitaye ku kuba bigaragara ko imbaraga nyinshi ziri gushyirwa mu gukumira indwara ya Coronavirus.

Yagize ati “Abagomba kuvurwa baravurwa, amavuriro yacu yari afunguye, no mu gihe ingendo zitari zemewe, kuba umuntu yari afite ‘transfert’ cyangwa se yari afite ‘rendez-vous’ ya muganga, ibyongibyo byamuberaga icyangombwa cyo kwambukiranya intara akajya aho iyo rendez-vous yagombaga kuyubahiriza”.

Niyingabira yakomeje avuga ko izindi gahunda zirimo inkingo zakomeje guhabwa abana, abarwayi bakomeza kuvurwa nk’uko bisanzwe ku buryo ku ruhande rw’u Rwanda, nta muntu wari ukeneye ubuvuzi ubwo ari bwo bwose ngo abubure.

Ati “Ntabwo rero mu by’ukuri ku ruhande rw’u Rwanda twavuga ko hariho icyo cyuho cyo kuvuga ngo Coronavirus yatwibagije cyangwa yatumye abari bakeneye ubundi buvuzi batabubona”.

Indege nto zitagira abapilote ‘Drones’, zisanzwe zimenyerewe mu gutwara amaraso n’imiti ku bitaro bitandukanye mu Rwanda, zifashishijwe mu kugeza ibinini n’indi miti ku barwayi ba kanseri mu gihe cya guma mu rugo.

Imiti yohererezwa abarwayi hifashishijwe ibitaro bibegereye. Iyi gahunda igamije korohereza abarwayi kubona imiti hafi kandi biboroheye, bigendanye n’igihe bamaraga bagiye gufata umuti.

Uretse kwifashisha Drones mu gufasha abarwayi ba kanseri, hari abasigaye bohererezwa imodoka zijya kubafata aho batuye bakajya kwivuza i Butaro.

Hashyizweho kandi uburyo mu Bitaro bya gisirikare i Kanombe, havurirwa abarwayi ba Kanseri bavuye mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali. Kugira ngo bahagere ni uko ku bufasha bwa Partners in Health, hashyizweho imodoka zigenda zikabakura aho aho batuye, abasigaye mu zindi Ntara bavurirwa i Butaro.

Niyingabira yakomeje avuga ko n’izindi ndwara zandura zari zikeneye ubuvuzi nka virusi itera Sida hari ibisubizo byagiye bishyirwaho kugira ngo abantu batabura imiti, aho bahabwa iy’amezi abiri aho kugira ngo bahabwe iy’ukwezi kumwe nikurangira bongere bajye mu ngendo.

Ati “Byakozwe mu buryo bwo kugabanya ingendo ariko imiti bakeneye bakayibona. Umuntu ashobora kureba imbaraga zashyizwe mu kurwanya Coronavirus akibwira ko ibindi byibagiranye, ariko ntabwo ari ko bimeze”.

Gushyira abaganga benshi mu kurwanya Coronavirus

Ubushakashatsi bwa OMS bwerekana ko mu bihugu birenga 90% bwakorewemo, abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bimuriwe mu nshingano zo kurwanya Coronavirus ndetse ingamba zo gukumira ikwirakwira ryayo zituma gahunda nyinshi zo kwivuza ziburizwamo.

Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Ghebreyesus yagize ati “Ni ingenzi ko ibihugu bishaka ubundi buryo butuma serivisi z’ibanze zihabwa abafite indwara zitandura zikomeza gutangwa no muri iki gihe cyo kurwanya Coronavirus”.

Ubushakashatsi bwa OMS bwerekana ko kuba ubuvuzi butari ukurwanya Coronavirus budatangwa uko bisanzwe bizagira ingaruka nyinshi ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Niyingabira avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda, hashyizweho ibigo bivura Coronavirus by’ibanze bibiri ariko kandi nanone hanagenwa uburyo muri buri bitaro by’akarere hajya havurirwa Coronavirus.

Yakomeje avuga ko ibitaro by’akarere bigera kuri 48, byose byashyizwemo uburyo hashobora gukorwa akato k’umurwayi akaba yavurirwa kuri ibyo bitaro akarinda akira atarindiriye kujya muri biriya bigo bibiri biri i Kanyinya na Nyamata.

Ati “Hashyizweho uburyo bwo kuvura hirya no hino mu gihugu ariko butanabangamiye indi mirimo y’ibitaro cyangwa se y’inzego z’ubuzima. Ntabwo rero abaganga bose b’igihugu bafashwe ngo bajyanwe muri bya bigo bibiri byashyizweho byihariye”.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 377 banduye mu bipimo 69 151 bimaze gufatwa, 262 barayikize mu gihe 114 bitabwaho n’abaganga naho umwe yitabye Imana.

OMS yerekana ko buri mwaka abagera kuri miliyoni 41 bicwa n’indwara zitandura, bikaba bigize 71% by’impfu zose ku Isi.

Abantu 377 bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda hamaze gukira 262

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .