Impamvu ni uko ibi Leta yasanze ibitakazaho amafaranga menshi cyane hafatwa ingamba zo gutangiza ubu buvuzi imbere mu gihugu.
Ibi bikorwa binyuze mu kuzana impuguke mu buvuzi bw’indwara abantu bajya kwivuza hanze zikabavurira mu Rwanda ndetse zikanabyigisha abaganga bo mu Rwanda ku buryo babasha kubyikorera.
Imibare ya MINISANTE igaragaza ko mu mwaka wa 2018 abagiye gusimbuza impyiko mu mahanga bose Leta yabahaye inyunganizi ya 402,968$, na ho mu mwaka wakurikiyeho wa 2019 ibaha agera ku 278,972$. Mu 2020 Leta yabatanzeho agera ku 681,940$, mu 2021 ibatangaho agera kuri 1,363,880$ ndetse na 2,727,760$ yabatanzeho mu 2022.
Iyi mibare igaragaza ko mu mwaka wa 2023 n’uwa 2024 nta mafaranga yigeze atangwa nk’ubwunganizi ku bajya kwivuriza impyiko mu mahanga.
Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri MINISANTE, Dr. Nkeshimana Menelas, yavuze ko uretse indwara y’impyiko n’ubuvuzi bwa kanseri, ubu n’indwara z’umutima na zo ziri mu zivurirwa mu Rwanda bikaba byararuhuye abajyaga kuzivuza mu mahanga.
Ati “Hari ibijyanye no kuvura no kubaga umutima ku bana no ku bantu bakuru bikorewa mu Rwanda ndetse no kuvura kanseri. Ubu kandi mu Rwanda havurirwa umwijima, indwara z’urwungano ngogozi, indwara z’imisemburo, indwara z’abana bataravuka ndetse n’indwara z’abagore”.
Dr. Nkeshimana avuga ko izo ndwara zivurirwa mu Rwanda hari impuguke z’abanyarwanda zifatanya n’abanyamahanga kuzivura ndetse n’abanyeshuri zigisha mu myaka itatu cyangwa ine ku buryo mu gihe kiri imbere zizaba zivurwa n’Abanyarwanda gusa.
Yakomeje ati “Hari n’andi masomo azatangira kwigishwa muri Nzeri agera kuri 15 harimo imyigishirize y’abarwaye ibihaha, kubaga abarwaye kanseri, gutera ikinya muri buri gice n’ayandi”.
Uyu muyobozi yashimangiye ko gahunda igihugu gifite ari uko nta Munyarwanda ukomeza kwivuriza mu mahanga ahubwo ko hari kubakwa ubushobozi butuma bivuriza imbere mu gihugu kandi ko biri kugabanya umubare w’abajyagayo mu buryo bugaragara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!