00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byagaragajwe ko 80% by’abantu bafite ikibazo cy’ubuhumyi mu Rwanda bavurwa bagakira

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 13 April 2022 saa 07:51
Yasuwe :

Inzobere mu kuvura amaso, akaba n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kirinda by’Akarere ka Karongi, Dr Byamukama Emmanuel yavuze ko mu Rwanda bwinshi mu burwayi bw’amaso butera ubuhumyi, buba bushobora kuvurwa bugakira iyo bufatiranywe kare.

Indwara ikunze gufata benshi mu barwaye amaso ni iyitwa cataract cyangwa se ishaza. Abantu barenga miliyoni 20 mu Isi bafite ubuhumyi batewe n’iyi ndwara. Ifata abantu bo mu byiciro byose abato n’abakuru.

Dr Byamukama Emmanuel ni we muganga wenyine ubaga amaso mu Ntara y’Iburengerazuba. Buri wa Gatatu aba afite abantu 10 agomba kubaga. Mu bamugana abenshi baba barwaye ishaza, ibikomere byo mu maso, n’ibibyimba byo mu maso.

Mu kiganiro yagize ati “Mu ndwara zikunze gutera ubuhumyi, iya mbere ni ishaza. Imboni y’ijisho izamo igihu ku buryo urumuri rudakomeza guhita. Kuvura iyo ndwara akenshi ni ukubaga. Nka 80% y’abarwayi bahumye bashobora kuvurwa bagakira.”

Yakomeje agira ati “ikindi ni ibikomere by’amaso nabyo turabigira. Hari igihe umuntu bamutera ibuye, igipfunsi se n’ibibyimba byo mu maso nabyo bishobora gutera ubuhumyi".

"Nanone ishaza umwana ashobora kurivukana. Nibyo 80% by’abantu bafite ikibazo cy’ubuhumyi mu Rwanda bashobora kuvurwa bagakira"

Dr Byamukama yasabye abaturage kujya bihutira kujya kwa muganga igihe bagize ikibazo cy’amaso no kwirinda impanuka n’urugomo bishobora gutera igikomere cyo mu maso kuko nabyo ari intandaro y’ubuhumyi.

Mu Rwanda kugeza ubu habarurwa aba abantu barenga ibihumbi 100 bafite ubumuga bwo kutabona.

Dr Byamukama Emmanuel yavuze ko 80% by'abahumye amaso bashobora kuvurwa bagakira.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .