Abahanga bavuga ko kuba umwicanyi ruharwa bishobora kuba ihuriro ry’ibyo umuntu avukana cyangwa bigaterwa n’uko yabayeho. Gusa bagaragaza ko impamvu zishobora kuba intandaro y’iyi myitwarire zirenze imwe.
Dr Katherine Ramsland, umwarimu mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu n’ubutabera mpanabyaha muri kaminuza ya Desale muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko kwiga ku kibazo cy’umwe mu bicanyi ruharwa bigufasha kumenya icyabimuteye nyamara ntacyo byagufasha mu kumenya impamvu z’abandi, keretse ugiye ukurikirana umwe umwe.
Umwicanyi ruharwa agira uburyo bumwe bwo kwica, agakora ibishoboka byose kugira ngo asige ibimenyetso bimwe ku bantu bose yishe. Uwo yishe wese aramushinyagurira. Batoranya ubwoko bw’abantu bica, ikigero cy’imyaka yabo ndetse n’ibiranga abo bagiye kwica.
Zimwe mu mpamvu zitera abantu guhinduka abicanyi ruharwa harimo ihungabana ryo kuva mu bwana baba barahuye na ryo bakiri bato, uburwayi bwo mu mutwe, ndetse n’ubuzima bubi banyuramo. Ibi bishobora kubatera kugira impuhwe nkeya mu mibereho yabo ndetse no kumva ko abandi atari abantu nka bo.
Abicanyi basanzwe iyo bamaze kwica usanga bo umutima ubacira urubanza, bagahisha ibimenyetso, bagatwika imyenda na telefone ngendanwa kugira ngo hatagira umenya aho baherereye n’icyabaye, ariko abicanyi ruharwa bo baba bazi neza ko ibyo bakora ko ari bibi gusa ntacyo biba bibabwiye.
Byagiye bigaragara ko abicanyi ruharwa nta kwicuza bagira. Nk’uwitwaga William Heirens wamenyekanye mu mwaka wa 1940 yandikaga mu bwogero bw’inzu ye amazina y’abo yishe, akongeraho ubutumwa bugira buti “Mumfate mbere y’uko nica benshi, singishoboye kwifata.”, bigaragaza ko yumvaga nta mutima umucira urubanza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!