Ibitaro bya Muhororo byubatswe mu kagari ka Kamasiga mu murenge wa Gatumba mu 1952. Icyo gihe abakoloni bashakaga ko bijya bivura abacukuraga n’abacukuzaga amabuye y’agaciro ya Gasegereti.
Nyuma y’aho abatuye muri aka karere basabye Perezida Kagame ko ibi bitaro byavugururwa, bikajyana n’iterambere urwego rw’ubuvuzi rugezeho mu Rwanda, yabasezeranyije ko bigomba kubakwa bushya.
Ubuyobozi bwabanje gushyiraho itsinda rishakisha ahantu hagomba kubakwa ibi bitaro, ariko bigaragara ko aho ibishaje byubatse ari ho heza kuko ahandi habiri hari habonetse ari mu manegeka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Uwihoreye Patrick, yatangarije RBA muri uku kwezi imirimo yo kubaka ibi bitaro izatangira.
Visi Meya Uwihoreye yagize ati “Si ukubivugurura, ahubwo ni ukubyubaka. Ni ibitaro Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yemereye abaturage ba Muhororo, bishakirwa ingengo y’imari. Ubu muri uku kwezi biratangira kubakwa.”
Biteganyijwe ko ibi bitaro bizubakwa mu byiciro bibiri, bikazuzura bitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 33,5. Mbere y’uko imirimo itangira, zimwe muri serivisi zabyo zizimurirwa mu mavuriro atandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!