Ubu butumwa bwagejejwe ku baturage bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kibungo kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z’umutima.
Mbere yo kwizihiza uyu munsi mpuzahamaga w’indwara z’umutima, RBC yafashe icyumweru cyose ipima indwara zitandukanye mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Ngoma.
Abantu 1431 barasuzumwe, 163 basanganwa umuvuduko w’amaraso uri hejuru, abandi bantu 31 bo basanganwe isukari nyinshi mu maraso, mu gihe abantu 484 basanze bafite umubyibuho ukabije.
Hanasuzumwe indwara y’umutima hakoreshejwe Ecographie. Hasuzumwe abantu 1516 muri bo 56 bari bafite indwara y’umutima harimo abakuru n’abana.
Umukozi wa RBC mu ishami ry’indwara zitandura ushinzwe gukurikirana indwara y’umutima, Dr Ntaganda Evariste, yavuze ko Zimwe mu ntandaro zo kurwara indwara z’umutima harimo umubyibuho ukabije, umuvuduko w’amaraso, diabetes, kudakora siporo, kunywa itabi n’inzoga nyinshi n’ibindi byinshi.
Yavuze ko ugereranyije n’uburwayi bw’umutima buri Rwanda abarwayi bari kwa muganga ari bake cyane ari nayo mpamvu bakomeza gusuzuma cyane ngo barebe abazirwaye batabizi.
Ati “Ubu turagenda tubona n’abantu bato bakomeje kurwara izi ndwara ari nayo mpamvu dukomeje ubukangurambaga kugira ngo aba bana bose bakure birinda umubyibuho ukabije, birinda ibisindisha bibangiriza umubiri nk’itabi hanyuma banakore siporo twe kujya dusanga umuntu aba umugore atabasha kuva aho ari.”
Dr Ntaganda yavuze ko kuri ubu Leta yubatse inzego zose z’ubuzima kuva ku kigo nderabuzima aho babasha gufasha buri muntu wese wabagannye arwaye indwara zifite aho zihurira n’umutima. Yasabye Abanyarwanda kwisuzumisha kenshi gashoboka izi ndwara.
Dr Ntaganda yavuze ko kera izi ndwara zibasiraga abantu bakuru ariko ko kuri ubu byahindutse aho urubyiruko rufite umubyibuho ukabije, urunywa inzoga n’itabi byinshi narwo ruri mu bashobora kurwara izi ndwara mu buryo bworoshye.
Ati “Urubyiruko icyo tubasaba ni ukumenya ko izi ndwara zihari, henshi iyo umuntu akiri muto ubudahangarwa bw’umubiri buba bukomeye ntabwo wapfa kurwara, ariko uko ugenda umubiri unanirwa hakaziramo na bya bintu by’intandaro yo kurwara umubiri urananirwa, abato nibakure bazirinda kandi banisuzumishe hakiri kare.”
Mukayiranga Speciose uri mu kigero cy’imyaka 65 utuye mu Mudugudu wa Gisaka mu Kagari ka Mahango mu Murenge wa Kibungo, yavuze ko yishimira uburyo Leta ishyira imbaraga mu gupima indwara z’umutima kandi ko byatumye amenya uko ahagaze nuko akomeza kwirinda.
Ati “Ubu maze kwipimisha inshuro zirenga enye, buri gihe nsanga ndi muzima bakambwira gukora siporo kenshi nkanitwararika kuko ndi kugira ibiro byinshi. Abakiri bato nabagira inama yo kwipimisha kenshi ntibakumve ngo ni iby’abantu bakuru be gupinga kuko izi ndwara ntizikina.”
Mukantwari Norva utuye mu Murenge wa Kibungo, yavuze ko hakiri icyuho mu bukangurambaga ku ndwara z’umutima mu rubyiruko. Yavuze ko Leta ikwiriye kujya ishishikariza urubyiruko kwipimisha nibura rimwe mu kwezi kandi ngo bakagerageza kohereza abaganga mu midugudu kuburyo bapima abantu benshi.
Imibare yo mu 2021 ari nayo ikoreshwa kuri ubu igaragaza ko abari barwaye indwara z’umutima mu Rwanda n’abazazirwara mu myaka icumi iri imbere bari 7% by’Abanyarwanda bose cyane cyane abakuru.
Kugeza ubu ku Isi hose abantu barenga miliyoni 20 bapfa bazize indwara z’umutima buri mwaka. Mu Rwanda ho izi ndwara nizo zituma abantu benshi bajya kwa muganga bakanatinda mu bitaro cyane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!