Musanze: Hotel ebyiri na Lodge zashyizwe mu kato by’igihe gito nyuma yo kunyurwamo n’abanduye Coronavirus

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 14 Kamena 2020 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Hotel ebyiri zikorera mu Mujyi wa Musanze n’inzu imwe icumbikira abashyitsi (Lodge) zashyizwe mu kato k’igihe nyuma y’uko hari abantu banduye Coronavirus bazinyuzemo.

Umwe mu bakozi ba hotel imwe iri mu zafunzwe, yabwiye IGIHE ko ubu abakozi bazo bose bari gupimwa ngo harebwe niba baba bataranduye. Ni mu gihe kandi inzego zishinzwe ubuzima ziri kuziteramo imiti yica virus mbere y’uko imirimo yongera gusubukurwa.

Ati “Ni byo kuva nimugoroba. Ni abantu bahanyuze bagaragaweho ibimenyetso. Bari bavuye i Kigali bajya i Rubavu, barahanyura bafata ifunguro rya mu gitondo. Bavuye i Gisenyi basubiye i Kigali barabapima babasangana COVID-19. Ubu kuri hotel harafunze abakozi bose bari kubafata ibipimo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yemeje aya makuru avuga ko byakozwe mu gukomeza kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Ejo twamenye ko hari abantu banyuze muri ayo mahoteli nyuma baza gupimwa basanga baranduye icyorezo cya COVID-19, kimwe n’ahandi turi ku rugamba rwo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo hirya no hino mu gihugu, ubu rero nk’uko bisanzwe hari gukurikiranwa abahuye nabo ngo basuzumwe, abakozi b’aya mahoteli nabo bari mu kato ahantu hatandukanye, nibamara gusuzumwa bikagaragara ko ari bazima barahita basubira mu kazi nk’uko bisanzwe."

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage kugira uruhare rufatika mu kurwanya iki cyorezo no kubahiriza amabwiriza yashyizweho, hagira ugaragaza ibimenyetso akihutira kugana ikigo nderabuzima kimwegereye.

Mu minsi ishize, mu Karere ka Nyanza ahazwi nko kwa Hadji naho hashyizwe mu kato by’igihe gito, haterwa imiti ndetse hafatwa n’ibipimo nyuma y’uko hari abantu bahanyuze byaje kugaragara ko banduye Coronavirus.

Mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 541 banduye Coronavirus mu gihe hari babiri bapfuye naho abakize ni 332.

Hotel ebyiri zo mu Mujyi wa Musanze zashyizwe mu kato nyuma y'uko hari abantu banduye Coronavirus bazigezemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .