00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukarange: Abajya kwipimisha Sida barinubira serivisi mbi bahabwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 12 May 2024 saa 04:51
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza barimo ababyeyi bajya kwipimishiriza ku kigo nderabuzima cya Mukarange ndetse n’abandi bajyayo bagiye kwipimisha Virusi itera Sida barinubira serivisi bahabonera bagasaba ko hakongerwa abakozi kugira ngo serivisi zigende neza.

Babigaragaje mu bukangurambaga bw’iminsi ibiri Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyakoreye mu Karere ka Kayonza bugamije kurwanya Sida.

Umugore wiyemerera ko akora umwuga w’uburaya mu Murenge wa Mukarange, yavuze ko ajya anyuzamo akajya kwisuzumisha kugira ngo arebe uko ahagaze.

Yavuze ko inshuro zose amaze kujya kwisuzumisha ku kigo nderabuzima cya Mukarange bimutwara hafi umunsi wose, agasaba ko byahinduka.

Ati “Urumva njye mba ngira ngo ndebe uko ubuzima bwanjye buhagaze ariko biragoye ko wajyayo ngo uhamare amasaha abiri, usanga ari umunsi wose bitewe nuko umuganga uba ubasuzuma ari umwe, rimwe na rimwe aba anafite ibindi ari gukora rero bazabikosore kuko ugiyeyo ukabona serivisi mbi ubutaha bica intege zo kuba wasubirayo.”

Nyinawuntu Clarisse yavuze ko ku kigo nderabuzima cya Mukarange bakunze kwakirwa n’abakozi bake babaha serivisi, agasanga bishobora gutuma nk’umuntu wari uje kwipimisha Sida abireka kubera gutinda kwakirwa.

Ati “Hariya i Mukarange serivisi iracyari hasi, turagenda tukahirirwa tugatanga ibizamini ariko bakagusubiza nimugoroba kuko haba hakora umuganga umwe, urumva bituma tunanirwa ukabona ni imbogamizi. Turasaba ko Leta yakongera abatanga serivisi kwa muganga kuko hari ubwo nk’umuntu aba acuruza akavuga ngo reka njye kwipimisha ugasanga umunsi we upfuye ubusa izindi nshingano zikahangirikira.”

Undi mubyeyi yavuze ko iyo agiye kwipimisha kugira ngo bamurebera uko umwana we ameze mu nda birangira akoresheje umunsi wose akiri kwa muganga, agasanga bidakwiriye kuko bibangamira izindi gahunda aba yateganyije.

Ati “Turasaba ko batwongerera abandi baganga bazajya badufasha bataturangaranye kuko abahari ni bake cyane.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Kayonza, Ngarambe Alphonse, yavuze ko ikigo nderabuzima cya Mukarange kiri mu Mujyi ariko ngo kinafite gahunda zihariye zifasha abantu kwirinda Virusi itera Sida na porogaramu zihariye zifasha abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina hagati yabo, ibi ngo bituma hahorayo abantu benshi barimo abaturuka Ngoma, Kirehe na Rwamagana.

Ati “Ikibazo gihari cyo kubona serivisi wenda batinze, ni ikibazo twavuga ko gishingiye ku bakozi bake ariko icyo turi gukora ubu ni uko kiriya kigo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa tugomba kucyongerera abakozi by’umwihariko abakozi bakora muri serivisi zishinzwe gutanga inama ndetse no kuvura Virusi itera Sida.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima,RBC, Dr Ikuzo Basile, yavuze ko bagiye kureba niba atari ikibazo cy’abakozi bake, gusa avuga ko atari ikibazo kiri mu gihugu hose.

Uyu muyobozi yashishikarije abantu bose kujya bajya kwipimisha Virusi itera Sida bakamenya uko bahagaze kugira ngo bakomeze kwirinda ndetse no gukurikiranwa n’abaganga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .