Mu Rwanda havutse abana basaga 1700 kuri Noheli n’Ubunani

Yanditswe na
Kuya 3 Mutarama 2020 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda(Minisante) yatangaje ko ku wa 1 Mutarama 2020 abana bavukiye ku bitaro n’ibigo nderabuzima bya Leta n’ibyigenga mu gihugu hose ari 954.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Kayumba Malick yabwiye IGIHE ko kuri Noheli imibare yabashije gukusanywa ari iy’abana bavukiye mu bitaro n’ibigo nderabuzima bya Leta gusa, bangana na 826.

Ku wa 26 Ukuboza 2019, Umuyobozi w’ibitaro bya Muhima biherereye mu Karere ka Nyarugenge, Dr Nkubito Pascal, yabwiye IGIHE ko kuri ibyo bitaro n’ibigo Nderabuzima bikorana havukiye abana 31 barimo 19 bavukiye kuri ibyo bigo nderabuzima bose babasha kubaho.

Impuzandengo ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ku mwaka mu bigo nderabuzima n’ibitaro bya Leta n’amavuriro yigenga havukira abana 319 460, mu kwezi kumwe hakavuka 26 253, mu gihe ku munsi ari 875.

Iyi mibare y’abana bavutse ku bunani Minisante iyitangaje mu gihe isesengura ry’imibare ryakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, Unicef, kuri buri gihugu, mu bisaga 190 ryerekenya ko ku Bunani mu Rwanda hari hitezwe kuvuka abana 933.

Unicef igaragaza ko muri rusange umubare w’abana bagomba kuvuka ku wa 1 Mutarama 202o ku Isi bari 392,078, mu bihugu bigomba kuvukamo abana benshi harimo u Buhinde (67,385), u Bushinwa (46,299), Nigeria (26,039), Pakistan (16,787), Indonesia (13,020), Leta Zunze Ubumwe za Amerika (10,452), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (10,247) na Ethiopia (8,493).

UNICEF ivuga ko imibare y’abana bapfa ikiri hejuru, abenshi bahitanwa n’impamvu ziba zishobora kwirindwa nko kubyara imburagihe n’ibindi bibazo. Abana miliyoni 2.5 bavuka bapfuye.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu kurwanya imfu z’abana, aho mu Ugushyingo 2019, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibitaro birindwi mu Rwanda byasoje umwaka wa 2018/19 nta mubyeyi ubitakarijemo ubuzima abyara, kubera ubufatanye bw’inzego n’ubwitange bw’abakora mu rwego rw’ubuzima.

Imibare yerekana ko umubare w’ababyaza mu Rwanda wazamutse aho wavuye ku mubyaza 1 ku baturage 66,749 ugera ku mubyaza umwe ku baturage 4064 muri 2017.

Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda(NISR) kigaragaza k0 mu 2019 u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage miliyoni zisaga 12(12,374,397).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza