Abarwayi bane ba COVID-19 mu Rwanda bararembye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Nzeri 2020 saa 02:25
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko kugeza ubu mu Rwanda hari abarwayi bane ba COVID-19 barembye ndetse n’abandi 11 bari kwitabwaho bidasanzwe, asaba abanyarwanda gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo.

Dr Ngamije avuze ibi mu gihe hashize iminsi hatangazwa imibare y’abantu bahitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda, aho abantu 22 kimaze kubahitana mu gihe abamaze kwandura bose ari 4479.

Aganira na RBA, Dr Ngamije yavuze ko gukerensa ingamba zo kwirinda biri kugira ingaruka ku buzima bwa benshi cyane cyane abasanganywe ibindi bibazo by’ubuzima.

Yavuze ko kugeza ubu hari abarwayi bane ba COVID-19 barembye cyane naho 11 bari kwitabwaho mu buryo budasanzwe.

Ati “Uko umubare w’abantu bagaragayeho ubwandu bwa Covid-19 wiyongereye, ni nako ubwo burwayi buba bugeze mu byiciro bitandukanye by’abaturage. Hari abato, hari abakuze, hari abafite ibibazo by’ubuzima bisanzwe iyo ibagezemo, abafite indwara karande nka diyabete, kanseri, n’izindi. COVID-19 isa n’aho ije kubahuhura, nicyo tugomba kwirinda.”

Icyakora, Minisitiri Ngamije yavuze ko kuva mu minsi itanu ishize, imibare y’abantu bandura igenda igabanyuka, kubera ingamba zashyizweho mu byumweru bibiri bishize zo kwirinda.

Ati “Tubifata nk’ingaruka nziza y’ibyemezo byafashwe mu byumweru bitatu bishize, yo gukurikirana cyane cyane abantu bari bafite ubwandu ahantu hatandukanye cyane cyane aho bacururiza mu masoko no mu zindi nzu z’ubucuruzi, hafatwa ingamba zo kubanza kubigisha, barapimwa basubira mu kazi bagabanyirijwe imibare ku buryo bahana intera bihagije.”

“Dukeka ko abantu babonye ubukana bw’iyi ndwara ko buhari, ukwiyongera kw’imibare kwaberetse ko iyo abantu batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, igikurikira ni uko imibare yiyongera ndetse ikaza no kugera mu bandi bantu bafite ibibazo bindi by’ubuzima, bamwe muri bo bagapfa.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasabye abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda, anashimangira ko aricyo cyatumye mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane, isaha yo guhagarika ingendo yashyizwe saa tatu ivuye saa moya z’umugoroba, ndetse n’Akarere ka Rusizi kagakomorerwa.

Minisitiri Shyaka yavuze ko abantu badakwiriye kwirara ngo bumve ko ibintu byasubiye mu buryo, ahubwo bagomba kurushaho kwirinda.

Dr Ngamije yavuze ko uko abarwayi ba Covid-19 biyongera, ari ko n'umubare w'abaremba wiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .