Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatanu rivuga ko aba bantu bane bahuriye ku kuba bose barakoreye ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iki cyorezo gikomeje kugaragara ku bwinshi.
Rikomeza rivuga ko “Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) hamwe n’abandi bafatanyabikorwa ikomeje Ibikorwa byo gukurikirana abahuye n’abo barwayi, kugira ngo ugaragaje ibimenyetso apimwe kandi ahabwe ubuvuzi akire bityo hirindwe ugukwirakwira kw’indwara mu bantu Benshi.”
Minisiteri y’Ubuzima yijeje ko Ibikorwa by’igenzura bakomeje ku mipaka hagamijwe indwara z’ibyorezo zambukiranye imipaka, ndetse ihumuriza Abanyarwanda ko ingendo hanze y’igihugu zikomeje.
Mu mpera za Nyakanga 2024 nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara y’Ubushita bw’Inkende izwi nka Monkeypox cyangwa mpox, yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kugaragara ku bantu babiri.
Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.
Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.
Ikigo cya Afurika gishinzwe kugenzura Indwara z’Ibyorezo, Africa CDC, giherutse gutangaza ko iki cyorezo gikomeje gufata indi ntera ku Mugabane wa Afurika mu gihe Ishami ry’Umuryago w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryashyizeho Komite Idasanzwe izaterana vuba ikiga ku cyorezo cy’Ubushita bw’Inkende kimaze iminsi kigaragara mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ikazemeza niba cyashyirwa ku rwego rw’ibyorezo byugarije Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!