00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hagiye kubakwa uruganda rwa mbere muri Afurika rukora imiti y’amaso na kanseri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 March 2025 saa 01:24
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Bio Usawa, Dr. Menghis Bairu, yatangaje ko bitarenze mu 2026 bazaba bamaze kubaka uruganda rwa mbere muri Afurika rukora imiti y’indwara zikomeye z’amaso n’iya kanseri bagamije gufasha abaturage kuyibona ku giciro gihendutse.

Inama nyinshi zahuje abayobozi mu nzego zitandukanye z’ubuzima muri Afurika zisozwa bavuga ko hakenewe ko Umugabane wa Afurika ushyira imbaraga mu kwikorera imiti n’inkingo kuko iyo bikomeye amahanga abanza kwihaza akabona gusagurira Afurika.

U Rwanda rwo rwashyize imbaraga mu guteza imbere inganda zikora ibintu bitandukanye birimo n’ibikenerwa mu buvuzi, ndetse ubu hari izikora inkingo na bimwe mu bikoresho byifashishwa mu mavuriro.

Mu Ukwakira 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwasinyanye amasezerano n’ikigo Bio Usawa Inc, gisanzwe gikorera imiti muri Amerika, agamije kubaka uruganda rukora imiti ivura indwara z’amaso zikomeye zirimo n’izibasira abarwaye diabetes.

Umuyobozi Mukuru wa Bio Usawa Inc, Dr. Menghis Bairu, ku wa 6 Werurwe 2025 yabwiye The New Times ko uruganda bagiye kubaka mu Rwanda ruzakora imiti y’indwara zikomeye z’amaso n’ivura kanseri, bikazagabanya ikiguzi cy’ubuvuzi bwa kanseri muri Afurika.

Mu miti izakorerwa muri uru ruganda harimo Herceptin (Trastuzumab) wifashishwa mu kuvura kanseri y’ibere n’iyo mu gifu.

Dr. Bairu yavuze ko umurwayi uhawe uyu muti aba afite amahirwe angana na 95% yo kubaho no gukira mu gihe utawubonye aba afite hagati ya 5% na 10%.

Uyu muti uzatangira gukorwa nyuma ya Aflibercept wifashishwa mu kuvura indwara z’amaso. Ni umuti umaze imyaka 25 ku isoko ariko uracyahenze cyane.

Dr. Bairu ati “Ni ngombwa cyane kubaka inganda ziyikorera imbere mu gihugu kugira ngo imiti itabara ubuzima bw’abantu yegerezwe abarwayi ku giciro gito cyane gishoboka.”

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika byorohereza abashoramari kubikoreramo, ku buryo mu masaha make umuntu ari mu nyubako imwe aba ashobora kubona ibyangombwa byose bimufasha gutangira ibikorwa bye.

Ati “Icyo twabonye hano mu Rwanda ni uko imikorere y’inzego zose ifasha muri byose kandi ziteguye gushyigikira iyubakwa ry’ibikorwaremezo mu buryo umuntu abishaka.”

Uyu mugabo yashimye ko mu Rwanda umuntu ushaka gukora ishoramari ahabwa ibisubizo by’ibyo yibaza mu gihe gito cyane nyamara mu bindi bihugu bitwara amezi n’amezi.

Bifuza ko ibiciro by’imiti bakora bigabanyuka cyane

Dr. Bairu yatangaje ko bazifashisha inzobere z’abakozi basanganywe bafite inararibonye n’abandi bagize urugare mu ikoranabuhanga mu gukora imiti rikoreshwa n’uruganda rwa Genentech.

Uyu muyobozi yavuze ko mu ntangiriro bifuza ko ibiciro by’imiti byazagabanyuka ku ijanisha rya 80% mu gihe ikorwa ry’imiti rizaba rimaze gusakara muri Afurika yose bikazagera kuri 90%.

Ati “Intego yacu ni ukugabanya ikiguzi cyose cyo gukora imiti kandi tukunguka make cyane kugira ngo imiti ibashe kugera ku bantu.”

Yahamije ko bamaze koherereza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) gahunda y’ibyo bifuza gukora.

Biteganyijwe ko mu mpera za 2025 ibikoresho bizifashishwa mu kubaka uruganda bizagezwa mu Rwanda, rukazatangira gukora mu mezi ya mbere ya 2026.

Ati “Intego yacu ni ukugira uruganda rukora neza kandi rwujuje ibipimo mpuzamahanga mu gihembwe cya mbere cya 2026, tukazakora umuti wa mbere mu 2027.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Bio Usawa, Patrick Lukulay, yatangaje ari ngombwa kugira inganda zikora imiti imbere mu gihugu by’umwihariko mu gihe hateye ibyorezo. Yavuze ko bazakomeza gushyira imbere gukora imiti yujuje ibipimo mpuzamahanga.

Ati “Nta byo kubeshyabeshya iyo bigeze mu gukora imiti.”

Patrick Lukulay yashimangiye ko bazi neza igituma imiti ihenda mu bihugu byateye imbere ari na byo bashyizemo ingufu ngo iyo bazakorera mu Rwanda izabashe gucuruzwa ku giciro gito.

Ati “Tuzi neza ibituma ibiciro bizamuka cyane mu bihugu byateye imbere, ndetse turi guhangana n’izo mbogamizi ku buryo imiti izagera ku bantu bose uko bayikeneye.”

Yavuze ko uko iminsi yigira imbere, ibihugu bya Afurika byose bikwiye gushyira imbaraga mu guteza imbere ikorwa ry’imiti n’inkingo imbere mu gihugu binyuze mu gushyigikira ishoramari rigana muri iyo ngeri.

Ati “Ni ngombwa gushyiraho politike zifasha iryo shoramari gushoboka. Gushyira imbaraga mu gukorera imiti imbere mu gihugu biri mu nyungu zisangiwe mu rugamba rwo guhangana n’ibibazo by’ingutu mu rwego rw’ubuvuzi.”

Umuyobozi Mukuru wa Bio Usawa, Dr. Menghis Bairu yavuze ko bivuze ko ibiciro by'imiti y'amaso na kanseri bigabanyuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .