Imibare igaragaza ko hagati ya 7%-10% by’abarwayi ba diabetes usanga baba bafite ibyago byo kurwara iyi ndwara y’amaso izwi nka “diabetic macular edema” ishobora no kubaviramo kutazongera kubona burundu.
Kugira ngo umurwayi wa diabetes agere ku rugero rwo gutakaza ubushobozi bwo kureba neza, biterwa n’uko hari udutsi twangiritse tugatuma amatembabuzi yinjira rwagati mu mboni y’ijisho.
Amakuru ari ku rubuga rwa Bio Usawa yerekana ko amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2024, akubiyemo ko uruganda ruzubakwa mu Rwanda ruzakorerwamo imiti ivura indwara z’amaso zikomoka kuri diabetes.
Biteganyijwe ko umuti wa mbere ukorewe muri uru ruganda uhuje ubuziranenge n’iyemejwe n’Ikigo cya Amerika gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti FDA, uzagera ku isoko mu gihe kiri hagati y’amezi 18 n’imyaka ibiri.
Imiti y’iyi ndwara yamaze kwemezwa n’ikigo cya Amerika Gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti (FDA) usanga itabasha kugera muri Afurika ku buryo bworoshye ndetse n’uhageze ukaba uhenze cyane.
Ubushakashatsi buheruka bugaragaza ko mu myaka 10 ishize Abanyarwanda barwaye diabetes ari 3% bivuze ko barenga ibihumbi 397.
Uru ruganda rwitezweho gukorera imiti mu gihugu ihendutse kandi ifite ubuziranenge mpuzamahanga, ku buryo buri wese ashobora kuyibona bitamuhenze.
Umuyobozi Mukuru wa Bio Usawa, Menghis Bairu yatangaje ko intego nyamukuru yabo ari uguteza imbere ikorwa ry’imiti muri Afurika, ikozwe n’Abanyafurika kandi ikorewe Abanyafurika, no guharanira ko nta muntu ubuzwa uburenganzira ku buvuzi biturutse ku biciro bihanitse.
Ati “Binyuze mu bufatanye, Bio Usawa ifite intego yo gukora imiti y’indwara zikomeye z’amaso ikagezwa kuri buri wese ku giciro gito, bijyanye na gahunda y’u Rwanda yo kuba igicumbi cy’ubuvuzi muri Afurika y’Iburasirazuba.”
“Dushimiye Guverinoma y’u Rwanda ku cyemezo cyayo cyo gufata iya mbere mu guteza imbere ubuvuzi kandi twishimiye urugendo ruri imbere. Dufatanyije, tuzateza imbere ubuvuzi ku mugabane bugere kuri bose ndetse twegereze imiti abantu iwabo.”
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare yagaragaje ko ubufatanye bagiranye na Bio Usawa ari intambwe ikomeye mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda no guteza imbere guhanga ibishya mu karere.
Ati “Mu kubaka uruganda rukora imiti mu Rwanda, tuba dukemuye ibibazo bikomeye mu buvuzi harimo no kwegereza abantu ubuvuzi butabara ubuzima bwabo nk’aba barwaye ’Diabetic Macular Oedema’. Ubu bufatanye bwongera guhamya ubushake bw’u Rwanda mu guteza imbere ubuvuzi no kubaka ubushobozi bw’imbere mu gihugu hagamijwe gushaka ibisubizo birambye by’Abanyafurika, bikozwe na bo ubwabo.”
Bio Usawa Inc ni ikigo cyo muri Amerika cyiyemeje guteza imbere urwego rw’ubuvuzi muri Afurika binyuze mu guteza imbere ikorwa ry’imiti n’inkingo bihakorerwa ku giciro gito.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!