00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikigo cyitezweho umusanzu mu buvuzi bw’amaso bwari bumenyerewe mu mahanga

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 1 Ukuboza 2021 saa 10:50
Yasuwe :

Ku bufatanye na Kaminuza yo mu Budage (Institute of Legal Medecine, University of Medical Center Hamourg/Eppendorf), u Rwanda rugiye gutangiza ikigo kizajya gikusanya ‘utugingo’ twifashishwa mu kuvura amaso, byitezwe ko kizazana impinduka muri ubu buvuzi.

‘Cornea Tissue’ ni nk’agahu gakenerwa mu kuvura ufite uburwayi bwo kutabona yatewe n’indwara zitandukanye kimwe mu bice by’ijisho cyitwa ‘cornea’ giherereye inyuma gifasha umuntu kubona, kikangirika.

Nk’uko hakusanywa amaraso umurwayi uyakeneye akayahabwa ni na ko bizajya bigenda kuri ‘cornea tissues’ kuko zizaba zifite ahantu zikusanyirizwa.

Ubusanzwe ni ubuvuzi butari bumenyerewe mu gihugu kuko byasabaga kujya kuzishaka hanze y’igihugu bikaba byakorerwaga bake rimwe na rimwe banifite.

Ikigo Gishinzwe Gutanga Amaraso muri RBC, ni cyo kizaba gifite agashami gashinzwe iyo mirimo aho biteganyijwe ko bizatangizwa mu mwaka utaha wa 2022.

RBC ivuga ko u Rwanda n’iyo kaminuza yo mu Budage byasinye amasezerano y’imikoranire mu gushyiraho icyo kigo gishinzwe gushakisha utwo ‘tugingo’ abaganga b’amaso bazajya bifashisha mu kuvura abadukeneye kandi ku buntu.

Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Gutanga Amaraso, Muyombo Thomas, yavuze ko bizasaba ko Abanyarwanda babigiramo uruhare kugira ngo izo ‘ngingo’ zibashe kuboneka.

Ati “Ni ibintu bizasaba ko abanyarwanda babimenyeshwa bakagira uruhare. ‘Cornea tissue’ zitangwa zikurwa ku bantu bitabye Imana ariko zikabakurwaho mu gihe runaka zigifite ubuzima.”

“Tuzabona umwanya uhagije wo kubisobanurira abantu kugira ngo abumva bafite umutima utabara batwemerere ko wenda igihe bazaba batakiriho zizaramira abakiri bazima ndetse tunasobanurire abantu bamenye ko ku isi hose ari ko bikorwa ndetse ari ubuvuzi buteye imbere.”

Muyombo yavuze ko kugeza ubu abakozi bzakora muri icyo kigo bahari n’aho bazakorera hari gutunganywa neza ngo hajyane n’icyerekezo mpuzamahanga.

Umusaruro wavuye mu bufatanye bw’igihe kirekire

Hashize imyaka icyenda ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda na Institute of Legal Medecine, University of Medical Center Hamourg/Eppendorf yo mu Budage hatangijwe amahugurwa binyuze muri gahunda yiswe ‘Forensic Summer School’.

Aya mahugurwa ahabwa abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi ndetse n’abaganga mu bijyanye no gukoresha ibimenyetso bya gihanga.

Abanyabwenge baturutse hirya no hino basangiza abanyeshuri n’abaganga ubunararibonye bwabo n’ibyo bagiye biga kugira ngo bibafashe muri iki gihe isi ikeneye cyane gukoresha ibimenyetso bicukumbuye.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buvuga aya mahugurwa yagize umumaro kuko mu bayitabiriye habonetse abungutse ubumenyi bubabashisha gukora muri Laroratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).

Buvuga ko mu myaka yashize u Rwanda rwoherezaga ibipimo birimo ibya ADN muri Kaminuza ya Humbourg ariko ubu mu Rwanda hari laboratwari ibipima.

Kuva nko mu 2010 kugeza mu 2018, u Rwanda rwohereje muri iyo kaminuza ibipimo 653 byafashije mu gukemura ibibabzo byari byaraniranye. Ibi bibazo birimo iby’abana batewe inda aho ababikoze babihakanaga ariko nyuma ibipimo bya ADN bifasha mu gutsinda imanza nyinshi kubera kugaragaza ukuri.

Kuva ubu bufatanye bwatangira mu bahawe amahugurwa harimo abapolisi, abakora muri Laboratwari y’igihugu ndetse hari abo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi n’abaganga bagiye mu Budage kwihugura barimo Dr Hubert Mushumba wamazeyo imyaka ine ahakura ubumenyi inzobere ku rwego mpuzamahanga.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’Umuyobozi w’ishami ryibanda ku bijyanye n’Imiterere y’uturemangingo tw’umuntu mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof Dr Léon Mutesa, yavuze ko ubu bufatanye bwatanze umusaruro.

Ati “Uyu mushinga wagiye ukura ubyara n’indi yafashije mu kwigisha abantu b’inzobere ari na bo bavuyemo abakora muri laboratwari y’u Rwanda ipima ibimenyetso bya gihanga n’indi mishinga ifasha nk’ingoro ndangamurage n’inzibutso mu gufata neza imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje ati “Dutangira ntabwo twari dufite impuguke ariko ubu dufite izo ku rwego rwa Masters na Phd n’abakora mu gusuzuma DNA, abantu banyoye cyangwa bariye ibihumanye.”

Ku nshuro ya cyenda amahugurwa ya ‘Forensic Summer School’ yatangijwe ku wa 29 Ugushyingo i Kigali bikaba biteganyijwe ko azamara icyumweru abayitabiriye bahabwa inyigisho mu magambo ndetse bakazagira n’umwanya wo kujya gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwe mu bitaro no mu zindi nzego.

Yvette Tumukunde Mutabazi, umwe mu bayitabira kuva mu 2015, akaba yarakurikiye ibijyanye no gushaka no gukurikirana ‘cornea tissue’ kugeza ishyikirijwe uwo igenewe, yavuze ko abafasha mu masomo biga ndetse bakazayakoresha mu kazi mu bihe biri imbere.

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa muri gahunda yiswe 'Forensic Summer School' ku nshuro ya cyenda mu Rwanda
Abanyeshuri biga muri za kaminuza n'abaganga bari mu bitabira aya mahugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .