Yabigarutseho ku wa 04 Ukuboza 2024, ubwo u Rwanda rwakiraga Inama Mpuzamahanga y’Abaminisitiri b’Ubuzima bo hirya no hino ku isi, intego ari ukwigira hamwe ibyerekeye ubuvuzi bugezweho, himakazwa ikoranabuhanga n’uburenganzira bungana ku ikorwa ry’inkingo.
Haganiriwe kandi ku kwimakaza ikoranabuhanga mu buvuzi, gukoresha ubwenge buhangano, kurwanya ubusumbane mu buvuzi, ubuzima bw’umugore, indwara zidakira n’ibindi.
Iyi nama ibaye mu gihe ubuvuzi mu Rwanda butera imbere umunsi ku wundi, aho hari nyinshi mu ndwara zikomeye Abanyarwanda bajyaga kwivuza hanze y’igihugu nko kubaga umutima, ubwonko, gusimbuza impyiko, kanseri n’izindi ubu zivurirwa imbere mu gihugu.
Ifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Gukomeza inzego z’ubuvuzi hagamijwe ejo heza’.
U Rwanda rwahawe kuyakira kubera uruhare rugira mu guteza imbere ubuvuzi rusange na politiki ihamye yo gukumira ibyorezo no gushakira mu maguru mashya ibisubizo ku ndwara z’ibyorezo zigenda zivuka.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko abarenga miliyari 1,2 batagerwaho n’ubuvuzi bw’ibanze, mu gihe 50% biganje mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara batabasha kubona imiti y’ibanze.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko mu rwego rwo kugeza ubuvuzi kuri bose, hari gahunda yo kuba mu myaka itatu amavuriro mato azaba yarubakiwe ubushobozi binyuze mu kuyaha abaganga bazajya batanga serivizi z’ubuvuzi bwisumbuyeho.
Ati “Ibigaragara indwara nyinshi zitinda kuko abantu batazibonye hakiri kare, ikindi ntabwo zoze bazivurira ku bitaro bikuru bya kaminuza, zigomba kuvurwa hakiri kare. Kongera umubare w’abaganga n’ubushobozi bigomba kujyana no gupima indwara, kuzisuzuma no kuzirinda hakiri kare cyane cyane ku rwego rw’abajyana b’ubuzima,”
“Dufite gahunda turi gushyira mu bikorwa, ku buryo ibigo nderabuzima byose byo mu Rwanda mu myaka nk’ibiri cyangwa itatu, bizaba bifite abaganga, kugira ngo ibintu byajyaga ku bitaro kure bibe byahakorerwa.”
Mu busanzwe ibigo nderabuzima bigira abaforomo gusa n’abandi babunganira mu kazi ka buri munsi.
Yavuze ko igitinza iyi gahunda gushyirwa mu bikorwa 100%, ari umubare ukiri hasi w’abaganga.
Ati “Ikiri kubura ngo iyi gahunda tuyigeze hose [kuko hari ibigo nderabuzima byamaze kubigeraho] ni umubare muto w’abaganga bakirangiza amashuri atandatu y’ubuvuzi.”
“Ariko uko tugenda tubona benshi, bazakwira hose ibyakorerwaga ku bitaro bya kaminuza bimanuke ku bitaro by’uturere hanyuma abaganga bamanuke bajye gukorera ku bigo nderabuzima. Ni intambwe izagerwaho gahoro gahoro.”
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko abajyanama b’ubuzima nabo bazajya bihugura, nabo bagire ubumenyi bwisumbuyeho, intego ari ukugeza ku muturage ubuvuzi akeneye kandi bitamugoye.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iyi nama kandi, yikije kuri gahunda y’u Rwanda yo kongera umubare w’abarangiza kwiga mu mashuri y’ubuvuzi, ubuforomo n’ububyaza ku buryo bava ku 2000 bakagera ku 8000 buri mwaka.
Uyu muyobozi yavuze ko mu mwaka wa mbere w’iyi gahunda, abanyeshuri binjira mu bijyanye n’ubuvuzi bikubye 3,6, hakoreshejwe amashuri yari asanzwe, ndetse habaho uburyo bwo guhuriza hamwe amashuri yigisha ubuganga yose binyuze mu masezerano yasinywe.
Mu mwaka ushize hatangajwe ko 70% y’abakora kwa muganga, bakora amasaha 60 mu cyumweru mu gihe itegeko rigenga umurimo mu Rwanda riteganya ko baba bagomba gukora nibura amasaha ari hagati ya 45 na 40, kugira ngo babashe kuzuza izindi nshingano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!