Ndiza ni igice cy’Akarere ka Muhanga, kigaragaramo imisozi myinshi. Kibarizwamo imirenge nka Nyabinoni, Nyabikenke, Kiyumba, Kabacuzi na Rugendabari, yitaruye Umujyi wa Muhanga.
Abatuye muri aka gace, bavuga ko kubona serivisi z’ubuvuzi bikomeje kugorana kubera abakozi bake, mu gihe nyamara ibikorwaremezo by’amavuriro byo babyegerejwe.
Nk’abatuye mu Murenge wa Kabacuzi, bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Buramba, bavuga ko bagorwa no kuhabonera ubuvuzi, bitewe n’urugendo rurerure bakora bajya kwivuza.
Ibyo byiyongeraho ko banagerayo bakabura serivisi, mu gihe nyamara hari amavuriro y’ibanze atanu yubatswe muri uyu murenge ariko hagakora rimwe gusa.
Ayo mavuriro atanu arimo irya Rutongo, Kavumu, Kibyimba, Ngoma na Kabuye, ariko irya Rutongo ni ryo ryonyine ritanga serivisi z’ubuvuzi gusa.
Umwe mu batuye muri aka gace, witwa Ndayishimiye Gilbert yabwiye IGIHE ati “Ibyishimo twari dufite, bitewe n’ibikorwaremezo twahawe, byarayoyotse. Twongeye gusubira ku mirongo yo kwa muganga rwose kandi na bwo bidusaba gukora ingendo ndende, bikaba uko kandi dufite ibikorwaremezo.’’
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Buramba kireberera abasaga ibihumbi 20, utabariyemo abaturuka mu yindi mirenge nk’uwa Muhanga na Rugendabari, Uwimana Hadidja, yabwiye IGIHE ko ibura ry’abaganga ryatumye amavuriro y’ibanze bahawe abura abakozi, ibikomeje kuba imbogamizi ku baturage.
Ati “Abarwayi benshi barembera mu rugo, kubera ko nka hano Kabacuzi ni igice cy’imisozi. Kugira ngo umurwayi ave mu Kagari ka Butare aze ku Kigo Nderabuzima cya Buramba, ni urugendo rusaba 6000Frw kuri moto. Benshi mu barwayi twakira baba barembye banegekaye, kuko urugendo rwonyine rurabamerera nabi.’’
Uwimana yavuze ko ivuriro ayoboye rifite abaforomo batatu gusa, bityo na we yahisemo kwigira kuvura kugira ngo abafashe, iby’ubuyobozi abishyira ku ruhande. Afasha muri laboratwari ipima ibizamini by’abarwayi.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije Ushinzwe Ubukugu, Bizimana Eric, yemera ko muri aka gace hari ikibazo cy’abaganga, ariko akanavuga ko ari ikibazo cya rusange ndetse kiri mu maboko ya Minisiteri y’Ubuzima.
Yakomeje avuga ko mu gufasha abaturage kubona abaganga, bashyizeho gahunda yo gushaka abaganga bigenga baba bazibye icyuho cy’abaganga bataboneka.
Ati “Twatanze amatangazo ahamagarira ba rwiyemezamirimo kuza gukorera mu mavuriro dufite, ariko nibikomeza kwanga, tuzongera tuvugane na MINISANTE, idufashe kubona abaganga bakorera muri ibi bice.’’
IGIHE ifite amakuru ko bimwe mu bituma abaganga benshi batishimira gukorera mu byaro birimo ko nta yandi mahirwe y’akazi aba ahari, mu gihe nyamara mu mijyi ho haba hari andi mavuriro yigenga bashobora gukoramo ibiraka byo kuvura ku mugoroba mu kunganira umushahara bahabwa.
Ifasi ya Ndiza ibarizwamo Ibitaro bya Nyabikenke, kugeza ubu irimo ibigo nderabuzima bitanu n’amavuriro y’ibanze 24, icyakora ubu hakora amavuriro ane gusa andi yabuze abayafata.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!