00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu byumweru bibiri mu Rwanda hazatangira kubakwa Uruganda rw’inkingo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 June 2022 saa 09:59
Yasuwe :

Uruganda rwo mu Budage rukora inkingo zirimo iza Covid-19, BioNTech rwatangaje ko mu byumweru bibiri biri imbere ruzatangira ibikorwa byo kubaka ishami mu Rwanda.

Ni ibikorwa biteganyijwe kuba byatangiye tariki 23 Kamena uyu mwaka nkuko itangazo BioNTech yashyize hanze kuri uyu wa Kane ribigaragaza.

Ni umuhango byitezwe ko uzitabirwa n’abayobozi bakuru batandukanye barimo Perezida Paul Kagame, abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika, abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS).

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cyo kubaka urwo ruganda i Kigali izaba yarangiye mu mpera za 2022.

BioNTech izwi mu gukora inkingo cyane cyane urwa Covid-19 yafatanyije na sosiyete yo muri Amerika, Pfizer. Mu ntangiriro z’uyu mwaka iyi sosiyete yagaragaje ko ifite gahunda yo gukorana n’inganda zikora inkingo muri Afurika ku buryo zibasha gukora inkingo z’icyo kigo, ariko kigatanga ubujyanama.

Inganda BioNTech ishaka kubaka mu Rwanda, Afurika y’Epfo na Senegal zizakora izindi nkingo zirimo iza Malaria hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA. Inkingo zikoze gutyo ntabwo zifashisha akanyangingo ka virus, ahubwo iyo rugeze mu mubiri ruwigisha kurema intungamubiri ziwufasha kubaka ubudahangarwa.

Amasezerano n’u Rwanda agena ko BioNTech izubaka uruganda kandi igashora imari mushinga w’ikorwa ry’izo nkingo. Ibikoresho byose bisabwa kugira ngo inkingo zikorwe, ni yo izabishaka ikanabigeza mu Rwanda.

Inshingano zo gupfunyika inkingo zizaba zifitwe n’umufatanyabikorwa wayo ariwe u Rwanda. Indi mirimo ijyanye n’ikorwa ry’inkingo izishingirwa n’igihugu hanyuma BioNTech abe ariyo itanga akazi ku bantu bagomba kuyikora nubwo ikiguzi cyayo kizishyurwa n’ibihugu.

Uruganda ruzubakwa mu Rwanda, ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora dose miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka. Mu gihe izo nkingo byagaragara ko zidahagije, gahunda ihari ni uko ubwo bushobozi buzongerwa.

Uko ibyo bikorwa, mu nganda haba harimo icyo umuntu yagereranya n’umurongo cyangwa inzira ikintu kinyuramo kugeza kirangije gukorwa. Niba ari inzoga, haba hari umurongo uhera ku gukora umusemburo, kwenga, ugakomeza kugeza inzoga ishyizwe mu icupa n’ibirango ku mufuniko. Uwo ubwawo witwa umurongo umwe.

BioNTech yatangaje ko mu byumweru bibiri biri imbere izatangira kubaka uruganda mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .