Mu itangazo iyi kaminuza yashyize hanze kuri uyu wa 30 Nzeri 2024, yavuze ko abarimu n’abanyeshuri bagiye kwifashisha ikoranabuhanga rya Microsoft Teams.
Bakomeje bati “Amasomo yo kuva ku wa 02-08 Ukwakira 2024 yose azigirwa ku ikoranabuhanga rya Microsoft Teams. Ku wa 01 Ukwakira 2024, abanyeshuri bashya n’abarimu bazatozwa uko iryo koranabuhanga rikoreshwa.”
Mount Kigali University kandi yavuze ko imwe mu mirimo yo kwidagadura nka siporo zisanzwe no koga na yo ibaye ihagaritswe kuva ku wa 02-08 Nzeri 2024.
Iyi kaminuza yavuze ko nubwo indi mirimo izakomeza nk’uko bisanzwe, abanyeshuri n’abakozi bose basabwa kwimakaza isuku cyane cyane bakaraba intoki mu buryo buhoraho.
Ku wa 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.
Nyuma y’iminsi ibiri Minisante yari imaze gutangaza ko umubare w’abamaze kwicwa n’iyi ndwara mu Rwanda ugera k’umunani, mu gihe abanduye ari 26 naho abari kuvurwa baba 18.
Mu rwego rwo gukumira iyi ndwara, kuri iki Cyumweru Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze amabwiriza agaragaramo ingingo y’uko ibikorwa byo gusura abarwayi mu mavuriro atandukanye byahagaritswe mu gihe cy’iminsi 14, mu kwirinda iyi ndwara.
Agena kandi ko uwapfuye azize iyi ndwara nta kiriyo kizajya gikorwa, mu gihe kumushyingura bizajya byitabirwa n’abatarenze 50.
Uwishwe n’iyi ndwara kandi nta muhango wo kumusezera ku rusengero cyangwa ku Musigiti uzajya ukorwa, ahubwo uzajya ubera mu bitaro.
Nubwo bimeze gutyo, Abaturarwanda basabwe gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe ariko bakita ku isuku no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!