Miss Iradukunda Elsa yavuje abarwaye amaso bo mu Karere ka Huye (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Mata 2019 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yasubukuye igikorwa cyo kuvuza abatishoboye bafite ikibazo cy’ishaza mu maso aho yabikomereje mu Karere ka Huye afatanyije n’impuguke z’ibitaro bya Kabgayi.

Iki gikorwa cyo kuvuza amaso ndetse no kuvura abatewe kutabona n’indwara y’ishaza mu Karere ka Huye kizamara icyumweru, cyatangiye kuri uyu wa Mbere. Yabisubukuye nyuma y’aho benshi bari bagaragaje ko bakeneye ubu bufasha.

Mu 2017, Iradukunda nibwo yatangiriye iki gikorwa mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu ahavuwe abasaga 400, mu 2018 nabwo yavuje abasaga 430 mu Karere ka Nyamagabe mu Majyepfo.

Kuri ubu iki gikorwa kiri kubera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye ku bitaro bya Kabutare aho ababisabye bafashwa mu bijyanye n’urugendo kuko hari imodoka iba ishinzwe kubakura aho batuye mu tugari n’imirenge ikabageza ahari kubera igikorwa ndetse no kubacumbikira no kubagaburira mu gihe bategereje ko bapfukurwa aho bavuwe.

Miss Elsa nyuma y’iki gikorwa yavuze ko azakomeza ibikorwa byo gufasha kuko bitagombera ibya mirenge ahubwo ari umutima ubikunda no kumenya icyo bisobanuye.

Ati “Nzakomeza gukora ibikorwa bya gufasha harimo n’iki kugeza igihe ntazi kuko nizerera mu gufasha, iyo umfashije nanjye mfasha undi n’uwo mfashije nawe agafasha undi. Nemera ko gufasha ntaho bihurira n’ubushobozi icyangombwa ni ubushake, umutima ufasha no kumenya icyo gufasha bisobanuye.”

Miss Rwanda 2017 si ibi bikorwa byo gufasha gusa amaze gukora kuko afite n’abana 11 bo mu miryango itishoboye akurikirana mu myigire yabo kuva mu wa mbere w’amashuri abanza kugeza igihe bazarangiriza abaha ibyo bakeneye byose ndetse yigeze kwishyurira ubwishyu abantu 50 bari barwariye ku bitaro bya Muhima bari barabubuze.

Usibye gufasha, mu 2018 yagizwe Ambasaderi wa Made in Rwanda kuko ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda 2017 yari ashyize imbere kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda ndetse amaze kwambikwa ikamba agenda abikora mu gihugu no hanze yacyo.

Abafite ishaza mu maso bikabaviramo guhuma bari gufashwa kwivuza ku bwa Miss Iradukunda Elsa
Abari kuvurwa ishaza bafashijwe na Elsa bagenerwa uburyo bwo kubageza ahari kubera igikorwa ndetse byaba na ngombwa bakagaburirwa
Iradukunda Elsa avuga ko azakomeza igikorwa nk'iki kuko afite umutima wo gufasha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza