Miss Iradukunda Elsa akomeje igikorwa cyo kuvuza abarwaye ishaza b’i Huye (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Mata 2019 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017, akomeje igikorwa cy’urukundo cyo kuvuza abafite ikibazo cy’ishaza mu maso bakeneye ubuvuzi bwihuse.

Ni ku munsi wa kabiri w’igikorwa cyo kuvuza amaso abatishoboye cyateguwe na Miss Rwanda 2017 afatanyije n’ibitaro bya Kabgayi ishami rishinzwe kuvura amaso ku bufatanye n’inzego zitandukanye.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo IGP Gasana Emmanuel yishimiye iki gikorwa ndetse anatangaza ko abona cyagakwiye gushyigikirwa kikagera kuri benshi.

Ati “Ibintu mbonye aha bikenewe kugera kuri benshi ndetse ni igikorwa cyiza kuko kigera ku baturage bigatuma bagira ubuzima bwiza nk’uko duhora tubishishikarizwa na Perezida Repubulika ukunda kutwibutsa ko umuturage wese agomba kugira ubuzima bwiza.”

Yungamo ati “Igikorwa nk’iki kije gifasha abaturage b’intara bagakira bakagira ubuzima bwiza bakava mu byo bababeshyaga bumva ko hari ikindi kibitera nk’amarozi cyangwa ibindi nkabyo ahubwo bakavurwa bagakira bakajya mu mirimo bakiteza imbere.”

Kuri uyu munsi kandi ababyeyi ba Miss Iradukunda Elsa bagaragaye baje kumushyigikira ndetse banakurikira umunsi wose w’iki gikorwa.

Inzobere ziri gukurikirana abantu ku bitaro bya Kabgayi ishami ryo kuvura amaso riyobowe na Dr Theophile Tuyisabe ziri kuvura ryatangiye rikurikirana abogerejwe ku munsi w’ejo hashize.

Umwe mu bagize amahirwe yo kuvurwa witwa Felicite Uwanyirigira yavuze ko akirwara ishaza abantu benshi baketse ko arwaye amarozi ndetse bagatangira kumugira inama yo kujya kwirogoza.

Ati “Biza nabanje gukeka ko ari amarozi benshi bambwira ko najya kwirogoza abandi bambwira ko nkwiye gushaka abansengera ariko byose aho kugira bigabanuke n’ijisho rya kabiri ryarafashwe noneho mpuma burundu.”

Yakomeje ati “Abantu bari basigaye bantwarira ibintu ntunze ntabizi kugeza naho nabaga ndi kurya bikarangira ntazi nibyo ndi kurya mbese muri iyi myaka 3 ishize nari maze kwiheba mbona igisigaye ari ugupfa gusa Miss Rwanda nta kindi namwifuriza usibye kuzahorana amata ku ruhimbi aba baganga bo Imana yabigishije yarakoze ijye ibaha umugisha.”

Iki gikorwa kirakomeza kugeza mu mpera z’iki cyumweru havurwa abatuye Akarere ka Huye bafite ikibazo cy’indwara y’ishaza.

Guverineri w'Intara y’Amajyepfo, IGP Gasana Emmanuel, wari witabiriye iki gikorwa asuhuzanya na Miss Iradukunda Elsa'
Iradukunda Elsa amaze kuvuza abantu benshi bafite ikibazo cy'ishaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza