00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Misiri yahaye u Rwanda ibikoresho by’arenga miliyari 4,3 Frw bizifashishwa mu kuvura umutima

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 12 August 2024 saa 03:28
Yasuwe :

Guverinoma ya Misiri yahaye iy’u Rwanda ibikoresho by’ubuvuzi bw’umutima bifite agaciro ka miliyoni 3,3$, bizifashishwa mu kigo kivura indwara zifata urwo rugingo cya My Heart Centre kiri kubakwa mu cyanya cy’ubuvuzi giherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Amasezerano ajyanye n’ibyo bikoresho yasinywe kuri uyu wa 12 Kanama 2024 ubwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana na mugenzi we w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty basuraga aho imirimo yo kubaka My Heart Centre igeze.

Mu 2018, Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije na Sir Magdi Habib Yacoub, wahoze ari umuganga w’indwara z’umutima mu Bwongereza batangiye ibiganiro bigamije gushinga mu Rwanda ikigo cyita kuri izo ndwara.

Magdi ni umwe mu bantu bubashywe mu Misiri kuko ari we washinze ikigo kiri mu gace ka Aswan kivura indwara z’umutima cyitwa Aswan Heart Centre, anafite n’ikindi cyitwa Magdi Yacoub Heart Centre.

Ibiganiro by’impande zombi byaje kugeza ku ishingwa rya The Heart Care and Research Foundation - Rwanda, mu Ukwakira 2018 ndetse mu 2021 Madamu Jeannette Kagame na Sir Magdi Habib Yacoub bashyira ibuye ry’ifatizo ku iyubakwa ry’icyo kigo kizakoresha ikoranabuhanga rihambaye.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko indwara z’umutima zihangayikishije cyane kuko zihitana abantu benshi haba mu Rwanda, Afurika n’Isi muri rusange, bityo iki kigo kikazafasha mu guhangana n’icyo kibazo.

Ati “Ni ibitaro byihariye by’inzobere mu kuvura umutima.Twari tumenyereye ibitaro birimo ibice bitandukanye nk’ahavurirwa abana, abagore bikagera ahavurirwa umutima ariko ibi bitaro byo bizajya bivura umutima gusa. Bivuze ko gukomera kwabyo utabisanga ahandi.”

Yavuze ko muri gahunda yo kongera umubare w’abaganga, abenshi bari kwiga ibijyanye no kuvura indwara zifata umutima bazajya bakorera muri iki kigo bibanda ku kuwuvura, kuwubaga no gufasha imitsi iyobora amaraso gukora neza.

Imirimo yo kubaka iki kigo igeze kuri 30%, bigateganywa ko mu gihembwe cya mbere cya 2026 ari bwo kizatangira gutanga serivisi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty wanitabiriye umuhango w’Irahira rya Perezida Paul Kagame, yashimiye u Rwanda kuri icyo gikorwa kizafasha u Rwanda gukomeza gutera imbere.

Yavuze ko igurwa ry’ibyo bikoresho ryagizwemo uruhare n’Ikigo cya Misiri cy’Ubutwererane n’Iterambere, ahamya ko “ibyo bikoresho n’iyubakwa ry’ikigo ubwacyo nizera ko kizafasha mu kugera ku ntego ya Perezida Kagame yo kugira u Rwanda igicumbi cy’ubuvuzi muri Afurika bitarenze 2030.”

Ati “Nubwo biteganyijwe ko mu gihembwe cya mbere cya 2026 ari bwo serivisi za mbere zizatangira gutangirwa muri icyo kigo, turi gukora ku buryo igihe iki kigo kizatangirira gutanga serivisi cyakwigizwa imbere.”

Yavuze ko ibyo bikorwa Misiri iri kugiramo uruhare biri mu murongo wa Perezida wa Misiri, Abdel Farrah el-Sisi, wo kuzamura ubufatanye n’u Rwanda na Afurika muri rusange kugira ngo uyu mugabane wigire byuzuye.

Uretse ibikoresho kandi u Rwanda na Misiri byasinyanye andi masezerano binyuze mu bigo bishinzwe ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti mu bihugu byombi.

Harimo ko ibigo byombi bizajya bifatanya mu kugenzura imiti ituruka mu Misiri ijya mu Rwanda n’iva mu Rwanda ijya muri iki gihugu cy’Abarabu, harebwa ku buziranenge n’uburyo bwo kurinda ko abafatira imiti mu bihugu byombi bagira ibibazo.

Amasezerano kandi azafasha ko imiti myinshi ikorerwa mu Misiri izajya ikoreshwa mu Rwanda ku giciro gihendutse kurusha iyavaga mu bindi bihugu, bikaba uko no ku Rwanda kuko na rwo ruri kubaka inganda zikora imiti n’inkingo.

Harimo kandi ko ibihugu byombi bizajya bikorana abaturage bakabona imiti ku buryo bworoshye kandi ku giciro cyiza ugereranyije n’aho indi miti ivanwa, hakoroshywa n’uburyo bw’ubwikorezi bw’ibikoresho by’ubuvuzi.

Uretse serivisi z’ubuvuzi My Heart Centre izajya itanga amahugurwa n’ubushakashatsi ku Banyarwanda n’abandi bo mu Karere.

Izajya inigisha abaganga, abaforomo n’abahanga muri siyansi kuri izo ndwara ku buryo u Rwanda rugira abantu bashoboye muri iyo ngeri.

Iri kubakwa mu byiciro bitatu ku buso bwa hegitari 4,4. Icyiciro cya mbere kizarangira mu mezi 18 gitwaye miliyoni 20$.

Ufitanye isano n’undi mushinga umuryango washinzwe na Magdi wari ufite mu Rwanda wo gutanga ubuvuzi bw’umutima ku barwayi 800 ku buntu.

Uku ni ko My Heart Center izaba imeze niyuzura
Abayobozi bo mu Rwanda n'abo mu Misiri basuye ibikorwa byo kubaka ikigo cyita ku ndwara z'umutima kiri mubaka i Masaka mu cyanya cy'ubuvuzi
Imirimo yo kubaka ikigo kivura indwara z'umutima mu Rwanda igeze kuri 30%
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n'u Rwanda no mu mishinga yindi itari ubuzima
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje ko My Heart Center izagira uruhare mu kugabanya imfu ziterwa n'indwara z'umutima na cyane ko ziri imbere mu bihitana Abanyarwanda
Ubwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana (iburyo) na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty bari bamaze gusinya amasezerano ajyanye no guteza imbere ubuvuzi
Sir Magdi Habib Yacoub, wahoze ari Umuganga w’indwara z’umutima mu Bwongereza yavuze ko ntako bisa kubona ikigo gifasha Abanyafurika guhangana n'indwara z'umutima gishingwa mu Rwanda
Abayobozi baturutse mu Misiri n'abo mu nzego z'ubuzima z'u Rwanda beretswe aho imirimo yo kubaka ibitaro byita ku ndwara zifata umutima igeze
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana (ibumoso) aganira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana (ibumoso) na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty n'abandi bayobozi bo mu bihugu byombi batambagijwe ahari kubakwa ikigo kizafasha mu kuvura indwara z'umutima
Icyiciro cya mbere cy'ikigo kizafasha mu kwita ku buvuzi bw'umutima kiri kubakwa i Masaka mu cyanya cy'ubuvuzi cyararangiye

Amafoto: Kwizera Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .