Abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA bahabwa ibinini bafata buri munsi, hakabamo abahabwa ibyo bazamarana ukwezi kugera ku mezi atatu badasubiye kwa muganga kuko baba baramaze kumenya kwikurikiranira ubuzima bwabo.
Kuri uyu wa 1 Ukuboza 2024 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yatangaje ko ibyo gutera abantu urushinge bikwiye kwihutishwa kuko bitegerejwe igihe kirekire.
Ati“Imyaka 25 abantu bafata imiti igabanya ubukana buri munsi, hakenewe ko dutangira gukoresha imiti imara igihe, imiti ikora igihe kirekire, numvise ko biri hafi gutangira vuba.”
“Dukeneye ko bitangira vuba, aho nterwa urushinge ku wa 1 Mutarama nkongera gufata urundi ku wa 1 Nyakanga. Ni ibyo dukeneye kandi bishobora kuzafasha kuzigama amafaranga, kuko numva ibinini bya buri munsi bihenze kurusha urushinge uterwa inshuro ebyiri gusa mu mwaka.”
Dr. Nsanzimana yavuze ko hagiye kurebwa uko “ubu buryo bw’ubuvuzi bwatangira vuba bishoboka kuko burahari, siyansi yerekana ko byashoboka ariko gutinza ibisubizo byafasha abantu ni ukubima ubuvuzi buboneye bakeneye.”
Muri iki gihe abantu icyenda bashya bandura Virusi ya SIDA buri munsi, biganjemo urubyiruko no mu bakora umwuga w’uburaya.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Rwanda hose, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida barenga ibihumbi 220.
RBC igaragaza ko 95% bafata imiti neza, mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z’igabanyuka ry’ubukana bwa virusi itera SIDA.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!