Minisitiri Dr Ngamije yashimye umusanzu w’abaforomo n’ababyaza mu guteza imbere urwego rw’ubuzima

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Gicurasi 2020 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yashimye uruhare abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza bakomeje kugira mu guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda, hamwe n’umusanzu bakomeje gutanga mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Ni ubutumwa yatanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ku munsi ngarukamwaka w’abaforomo n’ababyaza wizihizwa tariki 12 Gicurasi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga, “abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza: Imbaraga ziganisha abatuye Isi ku buzima bwiza”, bagize igice kinini cy’abakora mu rwego rw’ubuzima kandi batanga umusanzu utagereranywa mu byiza byinshi igihugu cyagezeho mu ku kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Yakomeje ati "Kuri uyu munsi udasanzwe, nifuje gufata umwanya wo gushimira uruhare mwagize mu kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana, Malaria, SIDA n’izindi ndwara zandura mu gihugu cyacu. Turabashimira cyane kandi uruhare mukomeje kugira mu guhangana n’icyorezo cya CoViD-19 kugeza igihe tuzagitsindira."

Kugeza kuri uyu wa Kabiri abari bamaze gusangwamo Coronavirus mu Rwanda ni abantu 286, barimo 153 bamaze gukira, mu gihe abakirwaye ari 133.

Minisitiri w’Ubuzima kandi yashimiye abaforomo, abakoromokazi n’ababyaza kuba baribumbiye mu ruhgaga ruzwi nka ”Rwanda Nurses and Midwives Union", bagashyiraho n’Inama Nkuru y’Igihugu y’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza.

Yabijeje imikoranire myiza n’ubufasha bukenewe ngo barusheho kwita ku buzima bw’Abanyarwanda n’abaturarwanda no kugira uruhare mu kubaka urwego rw’ubuzima.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza basaga 12 000, umubare wikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka 10 ishize bitewe n’umuhate wa leta wo kongera umubare w’abakora iyi mirimo binyuze mu gushyiraho amashuri atandukanye mu gihugu, yigisha ubuforomo no kubyaza.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yashimye umusanzu w'abaforomo n'ababyaza mu iterambere ry'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .