00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr Ngamije yakebuye urubyiruko nyuma y’aho hagaragaye urwanduye SIDA rudafata imiti

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 Ukuboza 2021 saa 10:22
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yasabye urubyiruko kudapimisha ijisho icyorezo cya SIDA muri bagenzi babo, agaragaza ko hari urwagize ibyago byo kuyandura rudafata imiti neza bishobora no kurukururira ibibazo.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukuboza 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA mu Karere ka Nyagatare; wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye turandure SIDA.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko kuri ubu Abanyarwanda basaga ibihumbi 200 aribo bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA, ariko agaragaza ko urubyiruko rukiri inyuma mu kuyifata.

Yagize ati “Ikibazo gisigaye mu cyiciro cy’urubyiruko kuko nko mu mibare navuze ari bo bafata imiti nabi, ni nabo turi kubona bayifata ntigabanye bwa bukana bwa Virus itera SIDA mu mibiri yabo cyane.”

Yavuze ko mu Ntara y’Iburasirazuba cyane cyane mu Karere ka Nyagatare ariho babonye ibipimo biri hejuru by’urubyiruko rutagabanya ubukana bw’iyi virus mu mibiri yabo akaba ari nayo mpamvu yatumye umunsi mpuzamahanga ariho wizihirizwa.

Dr Nsanzimana yibukije abaturarwanda ko kurandura Virus itera SIDA bishoboka ngo kuko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kugabanya umubare w’abandura bashya hifashishijwe gukoresha agakingirizo n’ubundi buryo butandukanye.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, we yasabye urubyiruko kwirinda gupimisha ijisho uwayirwaye ngo kuko hari n’abafata imiti neza ku buryo utamenya ko bayifite.

Ati “Turongera kwibutsa urubyiruko ko iyi ndwara ntawe itinya, uko waba ungana uri urubyiruko, ufite amaraso ashyushye ubona uri umusore n’inkumi. Ntabwo iyi ndwara yagutinya uramutse witwaye nabi, hari abagize ibyago byo kuyandura bakiri bato uyu munsi wamureba ukagira ngo ni umuntu w’urubyiruko utarayanduye.”

“Hari n’abibeshya bakavuga ngo uyu ni muto ntabwo yayandura, iriya yandurwa n’abantu bakuru mwahura ntiwubahirize ibisabwa ngo mwisuzumishe, mukizerana kandi umwe muri mwe yarayanduye ayivukanye cyangwa yarayandujwe n’abandi.”

Dr Ngamije yasabye urubyiruko kwirinda rugaharanira kumenya uko ruhagaze, asaba abayanduye babona batakigira ibyuririzi bakareka gufata imiti kubireka kuko aribyo bituma bongera kumererwa nabi.

Mu Rwanda abarenga 85% bipimishije SIDA, mu basanzwe babana n’iki cyorezo, abarenga 95% bafata imiti igabanya ubukana, mu gihe abarenga 90% bafata imiti izatuma Virus iba nke ku buryo batakaza ubushobozi bwo kwanduza ugereranyije n’udafata imiti.

Indi nkuru wasoma: Ibyo wamenya ku ngamba zizafasha u Rwanda kurandura SIDA mu 2030

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yasabye urubyiruko kwirinda gupimisha SIDA ijisho
Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko urubyiruko ruza imbere mu kwanga kwitabira gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA
Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare nk'ahaboneka imibare iri hejuru y’urubyiruko rwinangira gufata imiti igabanya ubukana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .