Minisante yijeje ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gupima coronavirus

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Werurwe 2020 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante) yatangaje ko ifite ibikoresho bihagije byo gupima coronavirus mu gihe ikomeje guhitana benshi ku isi.

Abantu 17 nibo bamaze kwemeza kwa basanzwemo coronavirus mu Rwanda, mu gihe hakajijwe ingamba hirya no hino mu gihugu zigamije kwirinda.

Minisante ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, yatangije uburyo bwo kwakira ibibazo by’abaturage bijyanye no kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Bamwe mu bagaragaje ibibazo kuri iki Cyumweru, babajije ubushobozi u Rwanda rufite bwo gupima coronavirus dore ko hari amakuru akomeje kuvugwa ko hari ibihugu bimwe na bimwe bidafite ibikoresho bihagije byo gupima iyo virusi.

Mu gusubiza umwe mu babajije icyo kibazo, Minisante yaragaje ko u Rwanda nta kibazo rufite ku bikoresho byo gupima.

Banditse bati “Nta kibazo cy’ibikoresho byo gupima COVID-19 gihari mu Rwanda. Iyo umuntu agaragaje ibimenyetso by’ubu burwayi, afatwa ibipimo n’ibitaro bimwegereye bikoherezwa kuri Laboratwari y’igihugu i Kigali, hanyuma ibisubizo bikemeza ko arwaye cyangwa atarwaye.”

Imiryango Jack Ma Foundation na Alibaba Foundation y’umuherwe Jack Ma iherutse gutangaza ko bazaha buri gihugu muri 54 bigize Afurika, ibikoresho 20 000 bipima, udupfukamunwa 100 000 n’ibikoresho 1000 birinda abaganga bikanapfuka isura mu rwego rwo guhangana na coronavirus.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe, Perezida Paul Kagame yashimiye Jack Ma nyuma y’uko ibyo bikoresho byemerewe u Rwanda bigeze i Kigali.

Yagize ati “Murakoze @JackMa na @foundation_ma ku mpano ikomeye y’ibikoresho bisuzuma byagejejwe i Kigali uyu munsi. Ni inkunga ikomeye kandi yari ikenewe cyane mu rugamba rwacu rwo guhagarika ikwirakwira rya Coronavirus. Ndahamya ko abaturarwanda baza kumfasha kubashimira.”

Mu bindi Minisante yabajijwe kuri Twitter, ni ugusobanura niba koko umuti wa chloroquine ushobora kuvura COVID-19. Ni amakuru akomeje gutangazwa aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse Perezida Donald Trump aherutse kuvuga ko bari gukoraho ubushakashatsi kandi butanga icyizere.

Minisante yatangaje ko uwo muti utaremezwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS.

Banditse bati “Hari amakuru akomeje kwemeza ko chloroquine yifashishwaga mu kuvura malaria ishobora kuvura uburwayi bwa COVID-19. Icyakora ntabwo OMS iremeza ku mugaragaro ko chloroquine ari umuti wemewe wa COVID19.”

Abantu basaga ibihumbi 300 nibo bamaze kugaragarwaho coronavirus mu bihugu 188 hirya no hino ku Isi.

Minisante yatangaje ko u Rwanda nta kibazo cy'ibikoresho bipima coronavirus rufite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .