Iki cyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi giterwa n’agakoko ka Marburg cyagaragaye mu Rwanda bwa mbere mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali ku wa 27 Nzeri 2024.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana kuri uyu wa 29 Nzeri 2024 yabwiye abanyamakuru ko uburyo cyandura butandukanye n’ibindi kuko cyo kinyura mu gukora ku muntu ukirwaye, gukora ku matembabuzi ye cyangwa ibikoresho yakoresheje.
Yagaragaje ko umurwayi wa mbere wasanganywe iyi ndwara yari mu cyumba cy’indembe mu bitaro muri Kigali, ari na byo byatumye yanduza abaganga batandukanye bamwitagaho.
Ati “Binasobanura impamvu abaganga ari bo banduye kuko bahorana n’umurwayi, mu cyumba cy’indembe n’iyo waba wirinze cyane bishoboka byose ntabwo haburaho na gato ku muntu muba mwirirwanye uri kumusubiza mu buzima.”
Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko nyuma bahise bapima abantu bari bageze muri icyo cyumba biganjemo abaganga bamwe basanga bamaze kwandura.
Gusa yahamije ko intambwe imaze guterwa mu gushakisha abahuye n’abanduye ari nziza cyane ku buryo mu gihe kiri imbere iki cyorezo kizaba cyamaze guhashywa.
Ati “Ahenshi kiri turasa nk’abamaze kubona imizi yacyo yose, bityo ntabwo twashyiraho amabwiriza abangamira ubundi buzima na byo ntabwo ari bwo buryo bwiza bwo guhangana na Marburg.”
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu banduye Marburg ari 20, mu gihe abamaze guhitanwa na yo ari batandatu.
Mu ngamba ziri gushyirwa mu bikorwa harimo gushakisha abantu bahuye n’abanduye no kubapima kugira ngo badakomeza gukwirakwiza ubwandu.
Kugeza ubu hamaze kuboneka abantu 300 bahuye n’abanduye ndetse abamaze gupimwa bose nta wagaragayeho ubwandu bushya.
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora kuyandura akamara hagati y’iminsi itatu na 21 ataragaragaza ibimenyetso gusa hari abo biza vuba.
Bitangira bisa n’iby’izindi ndwara cyane cyane Malaria, umuriro mwinshi utunguranye, umutwe ukabije, kubabara mu ngingo, imikaya ndetse bikaba byagera no mu rwungano ngogozi umuntu akaba yacibwamo akaruka.
Gusa ngo uko iminsi igenda yiyongera ibimenyetso bigenda bihinduka uko umubiri ugenda wangirika.
Abahanga mu buvuzi bemeza ko aho abarwayi bavuwe kare bashobora gukira ariko uwayanduye haba hari ibyago biri hagati ya 26% na 89% byo kuba yahitana umuntu.
Uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.
Abanyarwanda bose basabwe kuba maso bakamenya niba bafite ibimenyetso by’iyi ndwara bakajya kwa muganga kugira ahandi hantu bajya bakabanduza.
Reba ikiganiro Minisitiri w’Ubuzima yagiranye n’itangazamakuru
Amafoto: Jabo Robert
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!