Indwara y’umuriro mwinshi iterwa n’agakoko ka Marburg yageze mu Rwanda ku wa 27 Nzeri 2024 abarwayi ba mbere ni bwo bagaragaye mu Rwanda, ndetse ubu abamaze kwandura Virus yayo bageze kuri 46, abo yahitanye ni 12 naho abakize ni batanu.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki cyumweru itangiza gahunda y’ikingira mu bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura barimo abaganga, abanduye, ababonanye n’abanduye n’abo mu miryango yabo kuko bifasha umubiri wabo kugira ubwirinzi buhagije bwo guhangana n’izi ndwara.
Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yabwiye itangazamakuru ko kuri uyu wa 5 Ukwakira 2024 u Rwanda rwakiriye inkingo 700 z’urukingo rwa Sabin, rukorwa n’ikigo cyo muri Amerika.
Uru rukingo rwari rutarashyirwa ku isoko ngo rukoreshwe ku bantu muri rusange ariko rwakoreshejwe ku bantu mu bihugu bitandukanye.
Ati “Uru rukingo rero rwa Marburg tuvuga, mu nkingo zose zimaze igihe zikorwa ni rwo ruri imbere kurusha izindi zose. Rwarakoreshejwe mu bantu, rwakoreshejwe muri Uganda mu mwaka ushize, rwakoreshejwe muri Kenya, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko uru ni rwo rwari ruri imbere y’izindi ku buryo ni nk’amahirwe tugize, dushobora kubona nibura icyo duha umuntu wahuye n’iyo virusi kugira ngo itamuhitana.”
Hari abagaragaza ko izi nkingo zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu uruhabwa ariko Minisitiri Dr Nsanzimana avuga ko badakwiye kuzigiraho impungenge.
Ati “Iyo bavuze inkingo rero abantu bakunda guhangayika bavuga ngo bagiye kutugeragerezaho ibiki? Ariko kuva twavuka nagira ngo mbabwire ko kuva twavuka tumaze gufata inkingo zirenga 10 kandi noneho zo zakorwaga kera, ikoranabuhanga ritaratera imbere ngo binihute, zaturinze indwara nyinshi ku buryo hari indwara wahura nayo ntubimenye kuko wakingiwe.”
Minisitiri Dr Nsanzimana yagaragaje ko kugira impungenge ku nkingo zikorwa ubu hanagendewe ku buhanga bukoreshwa “zidakwiriye kuko kugira ngo rwemerwe no kuba rwagera ku bantu ruba rwaraciye mu nzira zizewe kandi si aha gusa, aho rwakoreshejwe hose rwatanze umusaruro.”
Ati “Abaganga bo barabyumva neza ko kuba twakoresha uru rukingo biraza gutanga umusaruro mwiza kuri bo ndetse no ku bandi bari kuzanduza cyangwa se abo mu miryango yabo.”
Yanavuze ku rukingo rwa Ebola rwahawe Abanyarwanda mu 2018 rwari rugeze ku cyiciro cyegereye icyo urwa Sabin’s Vaccine rugezeho uretse ko rwo ruri imbere cyane kuko rwendaga gushyirwa ku isoko.
Bisaba iki ngo urukingo rutangire gukoreshwa?
Mu gihe abashakashatsi basoje imirimo yabo bagakora urukingo muri laboratwari ibigo bishinzwe kwemeza inkingo bikomeza gucungira hafi ngo bihamye ko nta ngaruka rwagira ku buzima bw’abarutewe.
Nko muri Amerika iyo urukingo rumaze gukorwa rugeragerezwa ku nyamaswa nto nk’imbeba harebwa ingaruka rushobora kugira ku buzima, zaba indwara rushobora kurinda abantu n’izo rwabatera kugeza ku rupfu, nyuma bagakomereza ku kurusuzumira ku bantu.
Mu cyiciro cya mbere cy’igeragezwa ruterwa abantu bari hagati ya 10 na 30, bakareba uko rukora mu mubiri w’umuntu , ingaruka rushobora kuwugiraho ndetse n’uko ruwufasha kwirwanaho.
Mu cyiciro cya kabiri rukoreshwa ku itsinda ry’abantu bari hagati ya 100 na 300 bahuje ibibaranga n’abo urukingo rushobora kuzagenerwa. Iki cyiciro kirushaho gushimangira uko uru rukingo rukora neza kandi nta ngaruka rugira ku bantu.
Iyo bigeze ku cyiciro cya gatatu urukingo rushya rukoreshwa ku bantu bari hagati ya 1000 na 3000, abashakashatsi bagamije guhamya uburyo rukora neza kandi bagasuzuma ingaruka zaba izisanzwe n’izindi zishobora kuba zidasanzwe, hakanakusanywa amakuru yafasha gutuma rukoreshwa bya burundu ku bantu.
Icyiciro cya kane kibaho nyuma y’uko rwemejwe n’Ikigo cya Amerika gishinzwe kugenzura imiti n’Ibiribwa (FDA) ruterwa abantu benshi muri rusange hanarebwa uko uru rukingo rumerera umuntu mu gihe kirekire.
Nyuma yo kwemezwa na FDA ni bwo uruganda rukora urukingo rwemererwa gukora doze nyinshi z’urukingo, ikanakomeza kugenzura ubuziranenge bw’inkingo zikorwa kugira ngo zitazagira ingaruka ku buzima bw’abantu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!