00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisante yasabye Abaturarwanda gukaza ingamba zo kwirinda Ebola

Yanditswe na
Kuya 22 September 2022 saa 04:51
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda, yahumurije Abaturarwanda bose ko nta Ebola iragaragara mu Rwanda, ariko ishishikariza buri wese kutirara no gukaza ingamba zo kwirinda no gukumira iki cyorezo kugira ngo kitagera mu gihugu.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima yo mu gihugu cya Uganda, tariki 19 Nzeri 2022 mu Karere ka Mubende, nibwo hagaragaye umuntu wanduye Ebola ndetse iza no kumuhitana.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko inzego zishinzwe ubuzima zikomeje gukaza ingamba z’ubwirinzi ku mipaka, ku kibuga cy’indege ndetse n’imbere mu gihugu.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, yagize ati “Dufatanyije n’izindi nzego turi gukurikiranira hafi amakuru y’iki cyorezo mu bihugu duturanye, cyane cyane mu gihugu cya Uganda, aho Ebola iherutse gutangazwa mu Karere ka Mubende.”

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko bakomeje gukorana na Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, kugira ngo hakomeze gukazwa ingamba zo kwirinda by’umwihariko ku mupaka ibihugu byombi bihuriraho.

Minisante yasabye buri muntu wese kwitwararika no kutirara, agashyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Ebola, kuko byoroshye kuyikumira iyo hitawe ku isuku kandi hakirindwa gusura, gusurwa no guhura n’abantu baturutse ahavuzwe icyorezo.

Abaturarwanda baburiwe

Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho ibyo abantu bakwitwararikaho kugira ngo babashe gukaza ubwirinzi birimo kwirinda kugirira ingendo zitari ngombwa ahagaragaye icyorezo cya Ebola.

Abanyarwanda kandi babujijwe kwakira abaturutse ahavuzwe iki cyorezo kandi bagatanga amakuru mu gihe bamenye aho bari mu gihugu. Mu bindi bisabwa Abanyarwanda harimo kwisuzumisha umuriro ku muntu wese uturutse mu gace kagaragayemo Ebola.

Minisante yasabye abantu kwihutira kumenyesha Polisi y’lgihugu kuri nimero itishyurwa ya 112, cyangwa se inzego z’ubuzima ku murongo utishyurwa wa 114, ubuyobozi bukwegereye, umujyanama w’ubuzima, igihe cyose ubonye umuntu uturutse mu gace kagaragayemo Ebola.

Ku mavuriro yose mu gihugu kandi hashyizweho uburyo bwo gufasha abantu bashobora kugaragaza ibimenyetso bya Ebola.

Mu byo abantu basabwe kwitwararika harimo kwirinda gukora ku maraso no ku matembabuzi cyangwa ibikoresho byakoreshejwe n’umuntu wanduye cyangwa wishwe na Ebola, kwirinda gukora ku muntu wishwe na Ebola cyangwa inyamaswa zo mu ishyamba zipfushije no kurya inyama zazo, gukomeza umuco mwiza wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi rneza n’isabune no kwivuza hakiri kare igihe cyose umuntu yumva arwaye.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibimenyetso bya Ebola birimo kugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara rnu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Minisante yasabye abaturage kwirinda ibyatuma Ebola yinjira mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .